Zaburi 42:1-11
Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili ya bene Kora.+
42 Nk’uko imparakazi yifuza cyane imigezi y’amazi,
Ni ko ubugingo bwanjye na bwo bukwifuza cyane Mana!+
2 Koko rero, ubugingo bwanjye bufitiye Imana inyota,+ bufitiye Imana nzima+ inyota.Nzaza ryari ngo mboneke imbere y’Imana?+
3 Amarira yanjye ni yo yabaye ibyokurya byanjye ku manywa na nijoro.+Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+
4 Ibi nzajya mbyibuka maze ubugingo bwanjye bushegeshwe n’ibyiyumvo biniganiramo.+Najyaga njyana n’imbaga y’abantu,Nkagenda buhoro buhoro mbarangaje imbere, tukajya mu nzu y’Imana+Turangurura ijwi ry’ibyishimo no gushimira Imana,+Ijwi ry’imbaga y’abantu bari mu birori.+
5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+Tegereza Imana.+Nzongera nyisingize kuko ari yo impa agakiza gakomeye.+
6 Mana yanjye, ubugingo bwanjye burihebye.+Ni yo mpamvu nkwibuka,+Ndi mu gihugu cya Yorodani no mu mpinga za Herumoni,+Nkakwibuka ndi kuri wa musozi muto.+
7 Imuhengeri hahamagara imuhengeri handiIyo humvise amazi yawe adudubiza.Imivumba yawe n’imiraba yawe yose+Yarandengeye.+
8 Ku manywa Yehova azategeka ineza ye yuje urukundo inzeho,+Kandi nijoro nzaririmba indirimbo ye;+Nzasenga Imana y’ubuzima bwanjye.+
9 Nzabwira Imana yo gitare cyanjye+ nti“Kuki wanyibagiwe?+Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?”+
10 Abandwanya barantutse cyane+ ku buryo numva amagufwa yanjye ameze nk’ajanjaguritse.Umunsi wose baba bambaza bati “Imana yawe iri he?”+
11 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?+Tegereza Imana.+Nzongera nyisingize kuko ari Imana yanjye impa agakiza gakomeye.+