Zaburi 88:1-18
Indirimbo ya bene Kora. Ku mutware w’abaririmbyi, mu ijwi rya Mahalati ry’inyikirizo. Masikili ya Hemani+ w’Umuzera.
88 Yehova Mana y’agakiza kanjye,+Ku manywa naragutakiye,+Na nijoro ntakira imbere yawe.+
2 Isengesho ryanjye rizagera imbere yawe;+Tega ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.+
3 Ubugingo bwanjye bwahuye n’amakuba menshi,+Kandi ubuzima bwanjye bwegereye imva.+
4 Nabaranywe n’abamanuka bajya muri rwa rwobo;+Nabaye nk’umugabo w’umunyambaraga utagifite agatege,+
5 Waboneye umudendezo mu bapfuye,+Kimwe n’abishwe barambaraye mu mva,+
Abo utacyibuka,Kandi batandukanyijwe n’ukuboko kwawe gutabara.+
6 Wanshyize mu rwobo rwo hasi cyane,Unshyira ahantu h’umwijima, mu mworera w’ikuzimu.+
7 Wansutseho umujinya wawe,+Umbabarisha imivumba yawe yose ikomeye.+ Sela.
8 Abo twari tuziranye wabashyize kure yanjye,+Wangize nk’ikintu banga urunuka.+
Ndazitiwe simbasha kugenda.+
9 Ijisho ryanjye ryananijwe n’umubabaro wanjye.+Yehova, naragutakiye umunsi urira,+
Nagutegeye ibiganza.+
10 Mbese abapfuye uzabakorera ibitangaza?+Mbese abapfuye batagira icyo bimarira bazahaguruka?+Mbese bazagusingiza?+ Sela.
11 Mbese ineza yawe yuje urukundo izamamarizwa mu irimbi,Cyangwa ubudahemuka bwawe bwamamarizwe ahantu ho kurimbukira?+
12 Mbese igitangaza cyawe kizamenyekanira mu mwijima,+Cyangwa gukiranuka kwawe kumenyekanire mu gihugu cy’abibagiranye?+
13 Nyamara Yehova, ni wowe natabaje;+Mu gitondo isengesho ryanjye rikomeza kugusanganira.+
14 Yehova, ni iki gituma utererana ubugingo bwanjye?+Ni iki gituma ukomeza kumpisha mu maso hawe?+
15 Kuva nkiri muto nari imbabare yenda gupfa;+Nihanganiye cyane ibintu biteye ubwoba wanteje.+
16 Ibishashi by’uburakari bwawe bukongora byanyuze hejuru;+Ibitera ubwoba biguturukaho byarancecekesheje.+
17 Byankikije nk’amazi umunsi urira;+Byose byangoteye icyarimwe.
18 Washyize kure yanjye incuti yanjye na mugenzi wanjye;+Nsigaranye n’umwijima gusa.+