Zaburi 26:1-12
Zaburi ya Dawidi.
26 Yehova, uncire urubanza,+ kuko nagendeye mu nzira itunganye,+Niringiye Yehova kugira ngo ntanyeganyega.+
2 Yehova, ngenzura kandi ungerageze;+Utunganye impyiko zanjye n’umutima wanjye.+
3 Kuko ineza yawe yuje urukundo iri imbere y’amaso yanjye,Kandi nagendeye mu kuri kwawe.+
4 Sinicaranye n’abanyabinyoma,+Kandi sinifatanya n’abahisha abo bari bo.+
5 Nanze iteraniro ry’inkozi z’ibibi,+Kandi sinicarana n’ababi.+
6 Yehova, nzakaraba ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere,+Kandi nzazenguruka igicaniro cyawe,+
7 Kugira ngo ijwi ryo gushimira kwanjye ryumvikane cyane,+Kandi namamaze imirimo yawe yose itangaje.+
8 Yehova, nakunze inzu utuyemo+N’ahantu ikuzo ryawe riba.+
9 Nturimburane ubugingo bwanjye n’abanyabyaha,+Kandi nturimburane ubuzima bwanjye n’abariho urubanza rw’amaraso,+
10 Bafite ibiganza byuzuye ibikorwa bibi,*+N’ukuboko kwabo kw’iburyo kuzuye impongano.+
11 Jyeweho nzagendera mu nzira itunganye.+Uncungure+ kandi ungirire neza.+
12 Ikirenge cyanjye kizahagarara aharinganiye;+Nzasingiriza Yehova mu iteraniro ry’abantu benshi.+