Zaburi 116:1-19
116 Nkunda Yehova kuko yumva+Ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye,+
2 Kubera ko yanteze amatwi.+Kandi nzamwambaza iminsi yo kubaho kwanjye yose.+
3 Ingoyi z’urupfu zarangose,+Kandi nageze mu mimerere ibabaje nk’iyo mu mva;+Intimba n’agahinda byakomeje kunyibasira.+
4 Ariko nambaje izina rya Yehova+Nti “Yehova, kiza ubugingo bwanjye!”+
5 Yehova agira impuhwe kandi arakiranuka,+Kandi Imana yacu ni Imana igira imbabazi.+
6 Yehova arinda abataraba inararibonye.+Narazahaye maze arankiza.+
7 Bugingo bwanjye, tuza,+Kuko Yehova yagukoreye ibikwiriye.+
8 Wakijije ubugingo bwanjye urupfu,+Amaso yanjye uyakiza amarira, ikirenge cyanjye ukirinda gusitara.+
9 Nzagendera+ imbere ya Yehova mu bihugu by’abazima.+
10 Nagize ukwizera+ maze ndavuga.+Nari mbabaye cyane.
11 Igihe nari nahiye ubwoba naravuze+ nti“Umuntu wese ni umubeshyi.”+
12 Ibyiza byose Yehova yankoreye+Nzabimwitura iki?+
13 Nzashyira hejuru igikombe cy’agakiza gakomeye,+Kandi nzambaza izina rya Yehova.+
14 Nzahigurira Yehova imihigo yanjye;+Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose.
15 Urupfu rw’indahemuka za YehovaNi urw’agaciro kenshi mu maso ye.+
16 None rero Yehova,+Kubera ko ndi umugaragu wawe,+
Umugaragu wawe, umuhungu w’umuja wawe,+Wadohoye ingoyi zanjye.+
17 Nzagutambira igitambo cy’ishimwe,+Kandi nzambaza izina rya Yehova.+
18 Nzahigurira Yehova imihigo yanjye;+Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose,+
19 Mu bikari by’inzu ya Yehova,+Hagati muri wowe Yerusalemu.+
Nimusingize Yah!+