Zaburi 52:1-9
Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili. Zaburi ya Dawidi, igihe Dowegi w’Umwedomu yazaga akabwira Sawuli ko Dawidi yari yageze kwa Ahimeleki.+
52 Wa munyambaraga we, kuki wirata ibibi?+
Ineza yuje urukundo y’Imana igumaho umunsi ukira.+
2 Ururimi rwawe rucura imigambi yo guteza ibyago, rutyaye nk’icyuma cyogosha+Kandi rurariganya.+
3 Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza,+Ukunda ibinyoma ubirutisha kuvuga ibyo gukiranuka.+ Sela.
4 Wa rurimi ruriganya we,+Wakunze amagambo yose arimbura.+
5 Ariko Imana izagusenya burundu;+Izagutura hasi ikuvane mu ihema ryawe.+Izakurandura rwose igukure mu gihugu cy’abazima.+ Sela.
6 Abakiranutsi bazabireba batinye+Kandi bazamuseka.+
7 Uwo munyambaraga ntiyiringira Imana ngo ayigire igihome cye.+Ahubwo yiringira ubutunzi bwe bwinshi;+Ashakira ubwugamo mu byago ateza.+
8 Ariko jye nzamera nk’igiti cy’umwelayo gitoshye+ mu nzu y’Imana.Niringira ineza yuje urukundo y’Imana kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+
9 Nzagusingiza iteka ryose kuko wagize icyo ukora,+Kandi nziringira izina ryawe imbere y’indahemuka zawe kuko ari byo byiza.+