Zaburi 70:1-5
Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi
yo kwibutsa.+
70 Mana, banguka unkize;+
Yehova, banguka untabare.+
2 Abahiga ubugingo bwanjye bamware kandi bakorwe n’isoni;+Abishimira ibyago byanjye basubire inyuma kandi basebe.+
3 Abambwira bati “ahaa! Ahaa!” basubire inyuma bitewe n’uko bakozwe n’ikimwaro.+
4 Abagushaka bose bakwishimire kandi bakunezererwe.+Abakunda agakiza kawe bajye bahora bavuga bati “Imana nisingizwe.”+
5 Jyeweho ndababaye kandi ndi umukene.+Mana, tebuka ugire icyo ukora untabare.+Ni wowe untabara kandi ni wowe unkiza.+Yehova, ntutinde cyane.+