Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu
Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata 2026
Inshuro imwe mu mwaka, Abahamya ba Yehova bibuka urupfu rwa Yesu nk’uko yabibategetse agira ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.
Turagutumiye wowe n’umuryango wawe ngo muzaze twifatanye kuri uwo munsi.
Ibibazo abantu bakunze kwibaza
Ni nde utumiwe?
Buri wese ahawe ikaze. Nawe ushobora gutumira incuti zawe kandi ukazana n’abagize umuryango wawe.
Iyo gahunda izamara igihe kingana iki?
Izamara hafi isaha imwe.
Izabera he?
Baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bakurangire.
Ese hari ikintu nzasabwa nyuma yo kuza?
Oya.
Ese hari amaturo yakwa?
Oya. Nta maturo twaka mu materaniro yacu.—Matayo 10:8.
Ese hari imyambaro isabwa kwambarwa?
Oya. Icyakora, Abahamya ba Yehova bagerageza kwambara mu buryo bwiyubashye kandi bushyize mu gaciro.
Ku Rwibutso hakorwa iki?
Amateraniro aba ku munsi w’urwibutso, atangizwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho ritangwa n’Umuhamya wa Yehova. Ahanini aba agizwe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gisobanura icyo urupfu rwa Yesu rutumariye n’ukuntu ibyo Imana na Kristo bakoze bishobora kutugirira akamaro.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Kuki Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu buryo butandukanye n’andi madini?”
Urwibutso rwo mu gihe kiri imbere ruzaba ryari?
Mu mwaka wa 2026: Ku wa Kane, tariki ya 2 Mata
Mu mwaka wa 2027: Ku wa Mbere, tariki ya 22 Werurwe