Zaburi 137:1-9
137 Twicaraga+ ku nzuzi z’i Babuloni,+Kandi iyo twibukaga Siyoni twarariraga.+
2 Twari twaramanitse inanga zacu+Mu biti by’imikinga+ byaho.
3 Igihe twari yo, abari baratugize imbohe badusabaga kubaririmbira,+N’abadukobaga bakadusaba kubashimisha,+ bati
“Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni.”+
4 Twabasha dute kuririmbira indirimbo ya Yehova+Ku butaka bw’amahanga?+
5 Yerusalemu we, ninkwibagirwa,+Ukuboko kwanjye kw’iburyo na ko kuzibagirwe.
6 Ururimi rwanjye ruzafatane n’urusenge rw’akanwa+Nintakwibuka,+
Nintashyira Yerusalemu hejuruNgo nyirutishe ikintu kintera ibyishimo kuruta ibindi.+
7 Yehova, wibuke+ Abedomu+ ku munsi Yerusalemu yaguyeho,+Ukuntu bavugaga bati “muyambike ubusa! Muyambike ubusa mugeze ku rufatiro rwayo!”+
8 Yewe mukobwa w’i Babuloni ugiye kunyagwa,+Hahirwa uzakwitura,+
Akagukorera nk’ibyo wadukoreye.+
9 Hahirwa uzafata abana baweAkabajanjagura+ abahondaguye ku rutare.