Zaburi 80:1-19
Ku mutware w’abaririmbyi b’Amarebe.+
Indirimbo ya Asafu+ yo kwibutsa.
80 Mwungeri wa Isirayeli, tega amatwi,+Wowe uyobora Yozefu nk’umukumbi;+
Wowe wicaye ku bakerubi,+ rabagirana.+
2 Garagariza ububasha bwawe imbere ya Efurayimu na Benyamini na Manase,+Maze uze udukize.+
3 Mana, tugarure,+Kandi umurikishe mu maso hawe kugira ngo tubone agakiza.+
4 Yehova Mana nyir’ingabo, uzarakarira amasengesho y’ubwoko bwawe ugeze ryari?+
5 Watumye barya umugati w’amarira,+Utuma bakomeza kunywa amarira menshi cyane.+
6 Watumye abaturanyi bacu barwanira kudutegeka,+Kandi abanzi bacu bakomeza kutunnyega uko bashaka.+
7 Mana nyir’ingabo, tugarure;+Umurikishe mu maso hawe kugira ngo tubone agakiza.+
8 Wakuye umuzabibu muri Egiputa,+Wirukana amahanga kugira ngo uwutere.+
9 Warawukoreye+ kugira ngo ushore imizi, wuzure igihugu.+
10 Imisozi yatwikiriwe n’igicucu cyawo,N’amasederi y’Imana atwikirwa n’amashami yawo.+
11 Wakomeje kugaba amashami yawo agera ku nyanja,+Imishibu yawo igera no kuri rwa Ruzi.+
12 Ni iki cyatumye usenya inkuta zawo z’amabuye,+Kandi kuki abahisi n’abagenzi bose bawusoroma?+
13 Ingurube y’ishyamba ikomeza kuwurya,+Amashyo y’inyamaswa zo mu gasozi akomeza kuwurisha.+
14 Mana nyir’ingabo, turakwinginze garuka;+Reba hasi uri mu ijuru maze witegereze uyu muzabibu, uwiteho.+
15 Wite ku ishami ukuboko kwawe kw’iburyo kwateye,+Urebe umwana wakomeje ku bw’icyubahiro cyawe.+
16 Umuzabibu watwikishijwe umuriro, uracibwa.+Barimbuwe n’igitsure cyawe.+
17 Ukuboko kwawe kube ku muntu washyize iburyo bwawe,+Kube ku mwana w’umuntu wakomeje ku bw’icyubahiro cyawe.+
18 Ntituzagutera umugongo.+Utume dukomeza kubaho kugira ngo twambaze izina ryawe.+
19 Yehova Mana nyir’ingabo, tugarure;+Umurikishe mu maso hawe kugira ngo tubone agakiza.+