Zaburi 126:1-6
Indirimbo y’amazamuka.
126 Igihe Yehova yagaruraga abagizwe imbohe b’i Siyoni,+Twabaye nk’abarota.+
2 Icyo gihe akanwa kacu kuzuye ibitwenge,+N’ururimi rwacu rurangurura ijwi ry’ibyishimo.+
Icyo gihe mu mahanga baravuze+ bati“Yehova yabakoreye ibikomeye.”+
3 Yehova yadukoreye ibikomeye,+Kandi twarishimye cyane.+
4 Yehova, tugarure twebwe abagizwe imbohe,+Nk’imigezi yo muri Negebu.+
5 Ababiba barira,+Bazasarura barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
6 Ugenda, nubwo yagenda arira+Atwaye umufuka wuzuye imbuto,+
Ntazabura kugaruka arangurura ijwi ry’ibyishimo,+Azanye imiba ye.+