Zaburi 81:1-16
Ku mutware w’abaririmbyi ba Gititi.+ Zaburi ya Asafu.
81 Murangururire Imana ijwi ry’ibyishimo, yo mbaraga zacu;+Murangururire Imana ya Yakobo ijwi ryo kunesha.+
2 Mutere indirimbo+ kandi mufate ishako;+Mufate inanga ishimishije na nebelu.+
3 Muvuze ihembe ku mboneko z’ukwezi,+Ku munsi mukuru wacu, ukwezi kwazoye.+
4 Kuko iryo ari itegeko ryategetswe Abisirayeli;+Ni itegeko ry’Imana ya Yakobo.
5 Yarishyiriyeho Yozefu kugira ngo rijye rimwibutsa,+Igihe yanyuraga mu gihugu cya Egiputa.+
Numvaga bavuga ururimi ntazi.+
6 “Umutwaro yahekaga nawumukuye ku rutugu,+Amaboko ye areka gutwara igitebo.+
7 Mu gihe cy’amakuba warampamagaye ndagutabara;+Nagushubije ndi mu bwihisho bw’inkuba.+Nakugenzuriye ku mazi y’i Meriba.+ Sela.
8 Bwoko bwanjye, nimwumve mbahamirize;+Isirayeli we, nunyumvira,+
9 Nta mana y’inzaduka izaba muri wowe,+Kandi ntuzikubita imbere y’imana y’amahanga.+
10 Jye Yehova, ndi Imana yawe,+Imana yagukuye mu gihugu cya Egiputa.+
Asama cyane maze nuzuze akanwa kawe ibyokurya.+
11 Ariko ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye;+Isirayeli ntiyagaragaje ubushake bwo kunyumvira.+
12 Ni yo mpamvu nabaretse bagakurikiza imitima yabo yinangiye,+Bagakurikiza inama zabo bwite.+
13 Iyaba ubwoko bwanjye bwaranyumviye;+Iyaba Isirayeli yaragendeye mu nzira zanjye!+
14 Mba naracishije bugufi abanzi babo mu buryo bworoshye;+Ukuboko kwanjye kuba kwararwanyije ababarwanya.+
15 Abanga Yehova urunuka bazaza aho ari bamuhakweho batinya;+Igihe cyabo kizaba icy’iteka ryose.
16 Azakomeza kugaburira ubwoko bwe ingano nziza kurusha izindi,*+Kandi azabuha ubuki bwo mu rutare burye buhage.”+