Zaburi 25:1-22

Zaburi ya Dawidi. א [Alefu] 25  Yehova, ni wowe nsenga nkakwegurira ubugingo bwanjye bwose.+ ב [Beti]   Mana yanjye, ni wowe niringira;+Singakorwe n’isoni. Abanzi banjye be kunyishima hejuru.+ ג [Gimeli]   Mu bakwiringira nta n’umwe uzakorwa n’isoni.+Abiruhiriza ubusa bakora iby’uburiganya, bazakorwa n’isoni.+ ד [Daleti]   Yehova, menyesha inzira zawe;+Unyigishe inzira zawe.+ ה [He]   Umfashe kugendera mu kuri kwawe kandi unyigishe,+Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye.+ ו [Wawu]Ni wowe niringira umunsi wose.+ ז [Zayini]   Yehova, ibuka imbabazi zawe+ n’ineza yawe yuje urukundo,+Kuko wabigaragaje uhereye mu bihe bitarondoreka.+ ח [Heti]   Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye no kwigomeka kwanjye.+Unyibuke nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;+ Yehova, unyibuke ku bw’ineza yawe.+ ט [Teti]   Yehova ni mwiza kandi aratunganye.+Ni cyo gituma yigisha abanyabyaha inzira itunganye.+ י [Yodi]   Azafasha abicisha bugufi kugendera mu mategeko ye,+Kandi abicisha bugufi azabigisha inzira ye.+ כ [Kafu] 10  Inzira za Yehova zose ni ineza yuje urukundo n’ukuriKu bakomeza isezerano rye+ n’ibyo yibutsa.+ ל [Lamedi] 11  Yehova, ku bw’izina ryawe+Umbabarire icyaha cyanjye nubwo gikomeye.+ מ [Memu] 12  Ni nde muntu utinya Yehova?+Azamwigisha inzira azahitamo.+ נ [Nuni] 13  Ubugingo bwe buzibera mu byiza,+Kandi urubyaro rwe ruzahabwa isi.+ ס [Sameki] 14  Abatinya Yehova ni bo nkoramutima ze,+Kandi ni bo amenyesha isezerano rye.+ ע [Ayini] 15  Mpora mpanze Yehova amaso,+Kuko ari we ukura ibirenge byanjye mu rushundura.+ פ [Pe] 16  Kebuka undebe, ungirire neza;+Kuko ndi mu bwigunge kandi mfite umubabaro.+ צ [Tsade] 17  Ishavu ryo mu mutima wanjye ryariyongereye;+Unkure mu magorwa ndimo.+ ר [Reshi] 18  Reba imibabaro yanjye n’ibyago byanjye,+Kandi umbabarire ibyaha byanjye byose.+ 19  Reba ukuntu abanzi banjye babaye benshi,+Banyanze urwango rukaze.+ ש [Shini] 20  Urinde ubugingo bwanjye kandi unkize.+Singakorwe n’isoni kuko naguhungiyeho.+ ת [Tawu] 21  Ubudahemuka no gukiranuka bindinde,+Kuko nakwiringiye.+ 22  Mana, ucungure Abisirayeli, ubakize ibyago byabo byose.+

Ibisobanuro ahagana hasi