Zaburi 11:1-7
Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi.
11 Yehova ni we nahungiyeho.+Mutinyuka mute kumbwira muti
“Muhungire ku musozi wanyu nk’inyoni!+
2 Dore ababi babanga umuheto,+Bagatamika umwambi mu ruge,
Bakitegura kurasira mu mwijima ab’imitima itunganye.+
3 Mu gihe imfatiro zishenywe,+Umukiranutsi yakora iki?”
4 Yehova ari mu rusengero rwe rwera.+Intebe y’ubwami ya Yehova iri mu ijuru.+
Amaso ye aritegereza; amaso ye arabagirana agenzura+ abantu.
5 Yehova ni we ugenzura umukiranutsi n’umubi,+Kandi ubugingo bwe bwanga umuntu wese ukunda urugomo.+
6 Ababi azabagushaho imvura y’imitego n’umuriro n’amazuku+N’umuyaga utwika. Ibyo ni byo mugabane uzashyirwa mu gikombe cyabo.+
7 Kuko Yehova akiranuka,+ agakunda ibikorwa byo gukiranuka.+Abakiranutsi ni bo bazabona mu maso he.+