Zaburi 149:1-9
149 Nimusingize Yah!+Muririmbire Yehova indirimbo nshya;+Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’indahemuka.+
2 Isirayeli niyishimire Umuremyi wayo Mukuru,+Abana ba Siyoni bishimire Umwami wabo.+
3 Nibasingize izina rye babyina.+Nibamuririmbire bavuza ishako n’inanga,+
4 Kuko Yehova yishimira ubwoko bwe,+Abicisha bugufi akabarimbishisha agakiza.+
5 Indahemuka nizishime zifite icyubahiro;Nizirangurure ijwi ry’ibyishimo ziri ku buriri bwazo.+
6 Mu mihogo yazo haturuke indirimbo zo gusingiza Imana,+Kandi zitwaze mu kuboko inkota ifite ubugi impande zombi,+
7 Kugira ngo zihore amahanga+Kandi ziyacyahe,+
8 Ziboheshe abami bayo iminyururu,+N’abanyacyubahiro bayo zibaboheshe imihama y’ibyuma,
9 Kugira ngo zibasohorezeho imanza zanditswe.+Ubwo bwiza buhebuje bufitwe n’indahemuka zayo zose.+
Nimusingize Yah!+