Zaburi 149:1-9

149  Nimusingize Yah!+Muririmbire Yehova indirimbo nshya;+Muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’indahemuka.+  2  Isirayeli niyishimire Umuremyi wayo Mukuru,+Abana ba Siyoni bishimire Umwami wabo.+  3  Nibasingize izina rye babyina.+Nibamuririmbire bavuza ishako n’inanga,+  4  Kuko Yehova yishimira ubwoko bwe,+Abicisha bugufi akabarimbishisha agakiza.+  5  Indahemuka nizishime zifite icyubahiro;Nizirangurure ijwi ry’ibyishimo ziri ku buriri bwazo.+  6  Mu mihogo yazo haturuke indirimbo zo gusingiza Imana,+Kandi zitwaze mu kuboko inkota ifite ubugi impande zombi,+  7  Kugira ngo zihore amahanga+Kandi ziyacyahe,+  8  Ziboheshe abami bayo iminyururu,+N’abanyacyubahiro bayo zibaboheshe imihama y’ibyuma,  9  Kugira ngo zibasohorezeho imanza zanditswe.+Ubwo bwiza buhebuje bufitwe n’indahemuka zayo zose.+ Nimusingize Yah!+

Ibisobanuro ahagana hasi