Zaburi 114:1-8
114 Igihe Isirayeli yavaga muri Egiputa,+Inzu ya Yakobo ikava mu bantu bavugaga ururimi rutumvikana,+
2 U Buyuda bwabaye ahera he,+Isirayeli iba ubwami bwe bukomeye.+
3 Inyanja yarabibonye irahunga,+Yorodani na yo isubira inyuma.+
4 Imisozi ikinagira nk’amapfizi y’intama,+N’udusozi dukinagira nk’abana b’intama.
5 Wa nyanja we wari wabaye iki cyatumye uhunga,+Nawe Yorodani ugasubira inyuma?+
6 Namwe mwa misozi mwe mugakinagira nk’amapfizi y’intama,+Namwe mwa dusozi mwe mugakinagira nk’abana b’intama?+
7 Wa si we, babara cyane bitewe n’Umwami,+Bitewe n’Imana ya Yakobo,
8 Yo ihindura urutare mo ikidendezi cy’amazi gikikijwe n’urubingo,+N’urutare rukomeye ikaruhinduramo isoko y’amazi.+