Zaburi 148:1-14
148 Nimusingize Yah!+Musingirize Yehova mu ijuru,+Mumusingirize hejuru.+
2 Nimumusingize mwa bamarayika be mwese mwe;+Nimumusingize mwa ngabo ze mwese mwe.+
3 Wa zuba we nawe wa kwezi we, nimumusingize.+Mwa nyenyeri zimurika mwese mwe, nimumusingize.+
4 Nimumusingize mwa majuru asumba andi majuru mwe,+Namwe mwa mazi yo hejuru y’amajuru mwe.+
5 Nibisingize izina rya Yehova,+Kuko ari we wategetse bikaremwa.+
6 Ni we utuma bigumaho iteka ryose, kugeza ibihe bitarondoreka.+Yatanze itegeko, kandi ntirizavaho.+
7 Nimusingirize Yehova mu isi,+Mwa bikoko byo mu nyanja mwe, namwe mwa mihengeri mwese mwe.+
8 Wa muriro we, nawe wa rubura we, nawe shelegi we, nawe wa mwotsi ubuditse we,+Nawe wa muyaga ukaze we, usohoza ijambo rye,+
9 Mwa misozi mwe, namwe mwa dusozi mwese mwe,+Mwa biti by’imbuto mwe namwe mwa masederi mwese mwe,+
10 Mwa nyamaswa mwe namwe mwa matungo mwese mwe,+Mwa bikururuka mwe, namwe mwa nyoni mwe.+
11 Mwa bami bo mu isi+ mwe, namwe mwa mahanga mwese mwe,Mwa batware+ mwe, namwe mwa bacamanza bo mu isi mwese mwe,+
12 Mwa basore+ mwe namwe nkumi,+Mwa basaza+ mwe namwe bana.+
13 Nibisingize izina rya Yehova,+Kuko izina rye ari ryo ryonyine riri hejuru hadashyikirwa.+Icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.+
14 Azashyira hejuru ihembe ry’ubwoko bwe,+Azashyira hejuru ishimwe ry’indahemuka ze zose,+
Ari ryo shimwe rya Isirayeli, ubwoko buri hafi ye.+Nimusingize Yah!+