Zaburi 49:1-20
Ku mutware w’abaririmbyi.
Indirimbo ya bene Kora.+
49 Mwa bantu bo mu mahanga mwese mwe, nimwumve;
Mwa bantu b’iki gihe mwese mwe, nimutege amatwi,+
2 Mwa bana b’abantu mwese mwe,Abakire n’abakene mwese hamwe.+
3 Akanwa kanjye karavuga amagambo y’ubwenge,+Kandi ibyo umutima wanjye utekereza ni ibintu by’ubuhanga.+
4 Nzategurira ugutwi kwanjye kumva imigani;+Nzica igisakuzo cyanjye ncuranga inanga.+
5 Kuki nagira ubwoba ngeze mu minsi mibi,+Mu gihe ngoswe n’icyaha cy’abashaka kungusha?+
6 Abiringira ibyo batunze+Bagakomeza kwiratana ubutunzi bwabo bwinshi,+
7 Nta n’umwe muri bo ushobora gucungura umuvandimwe,+Cyangwa ngo ahe Imana incungu ye;
8 (Ikiguzi cy’incungu y’ubugingo bw’umuntu ni icy’agaciro kenshi cyane,+Ku buryo kitatanzwe kugeza ibihe bitarondoreka)
9 Kugira ngo akomeze kubaho iteka ryose ntabone rwa rwobo.+
10 Kuko abona ko abanyabwenge na bo bapfa,+Umupfapfa n’utagira ubwenge bose bararimbuka,+Ibyo bari batunze bakabisigira abandi.+
11 Icyo imitima yabo yifuza, ni uko amazu yabo yagumaho kugeza ibihe bitarondoreka,+Amahema yabo agahoraho uko ibihe biha ibindi.+Amasambu yabo bayitiriye amazina yabo.+
12 Nyamara umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba afite icyubahiro, ntakomeza gutura iteka;+Koko rero, ameze nk’inyamaswa zishwe.+
13 Uko ni ko abapfapfa bamera,+Kimwe n’ababakurikira bakishimira amagambo yabo yo kwiyemera. Sela.
14 Urupfu rurabaragira,+Rukabajyana mu mva+ bameze nk’intama zishorewe;Kandi mu gitondo abakiranutsi barabategeka.+Imibiri yabo izasaza ishireho;+Buri wese azajya mu mva aho gushyirwa hejuru.+
15 Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye ibuvane mu mva,+Kuko izanyakira. Sela.
16 Ntugaterwe ubwoba n’uko hari umuntu uronse ubutunzi,+N’icyubahiro cy’inzu ye kikiyongera,+
17 Kuko iyo apfuye adashobora kugira ikintu na kimwe ajyana;+Icyubahiro cye ntikizamanukana na we kimukurikiye.+
18 Kuko igihe yari akiriho yakomeje kwihimbaza;+(Abantu bazagushimira ko wikungahaje)+
19 Amaherezo azapfa asange ba sekuruza.+Ntibazongera kubona umucyo ukundi.+
20 Umuntu wakuwe mu mukungugu, nubwo aba afite icyubahiro, iyo adafite ubwenge+Aba ameze nk’inyamaswa zishwe.+