Zaburi 103:1-22
Zaburi ya Dawidi.
103 Bugingo bwanjye singiza Yehova;+Ndetse n’ibindimo byose bisingize izina rye ryera.+
2 Bugingo bwanjye singiza Yehova,Kandi ntiwibagirwe ibyo yakoze byose.+
3 Ni we ukubabarira amakosa yawe yose,+Kandi ni we ugukiza indwara zawe zose.+
4 Ni we ucungura ubuzima bwawe akabukura mu rwobo;+Ni we ugutamiriza ineza yuje urukundo n’imbabazi.+
5 Ni we uguhaza ibyiza mu buzima bwawe;+Ubuto bwawe bukomeza kwivugurura nk’ubwa kagoma.+
6 Yehova akora ibyo gukiranuka,+Kandi acira imanza zitabera abariganyijwe bose.+
7 Yamenyesheje Mose inzira ze,+Amenyesha Abisirayeli imigenzereze ye.+
8 Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe,+Atinda kurakara kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo.+
9 Ntazahora atugaya,+Kandi ntazabika inzika kugeza iteka ryose.+
10 Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu;+Ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu.+
11 Nk’uko ijuru risumba isi,+Ni ko n’ineza yuje urukundo agaragariza abamutinya iri.+
12 Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera,+Ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu.+
13 Nk’uko se w’abana abagirira imbabazi,+Ni ko Yehova yagiriye imbabazi abamutinya.+
14 Kuko azi neza uko turemwe,+Akibuka ko turi umukungugu.+
15 Umuntu buntu, iminsi ye imeze nk’ibyatsi bibisi;+Nk’uko indabyo zo mu gasozi zirabya, ni ko amera.+
16 Kuko umuyaga uzinyuramo ntizikomeze kubaho,+Aho zahoze ntihabe hakimenya ko zahigeze.+
17 Ariko ineza yuje urukundo ya Yehova ihoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose,+Iyo agaragariza abamutinya,+
No gukiranuka agaragariza abuzukuru babo,+
18 Abakomeza isezerano rye,+N’abibuka amategeko ye kugira ngo bayasohoze.+
19 Yehova yakomereje intebe ye y’ubwami mu ijuru,+Kandi ubwami bwe butegeka byose.+
20 Nimusingize Yehova mwa bamarayika+ be mwe, mwebwe mufite imbaraga nyinshi kandi musohoza ijambo rye,+Mwumvira ijwi ry’ijambo rye.+
21 Nimusingize Yehova mwa ngabo ze mwese mwe,+Mwa bakozi be mwe mukora ibyo ashaka.+
22 Nimusingize Yehova mwa biremwa bye mwese mwe+Muri aho ategeka hose.+
Bugingo bwanjye singiza Yehova.+