Zaburi 105:1-45
105 Mushimire Yehova, mwambaze izina rye;+Mumenyeshe abantu bo mu mahanga imigenzereze ye.+
2 Nimumuririmbire, mumucurangire;+Mwite ku mirimo yose itangaje yakoze.+
3 Mwirate izina rye ryera.+Imitima y’abashaka Yehova niyishime.+
4 Mushake Yehova n’imbaraga ze;+Mujye muhora mushaka mu maso he.+
5 Mwibuke imirimo itangaje yakoze;+Mwibuke ibitangaza bye n’amategeko ava mu kanwa ke,+
6 Mwa rubyaro rw’umugaragu we Aburahamu mwe,+Mwebwe bene Yakobo, abo yatoranyije.+
7 Ni we Yehova Imana yacu.+Amategeko ye ari mu isi yose.+
8 Yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose,+N’ijambo yategetse kugeza ku b’ibihe igihumbi,+
9 Isezerano yagiranye na Aburahamu+N’indahiro yarahiye Isaka;+
10 Kandi iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,Ibera Isirayeli isezerano rihoraho,+
11 Agira ati “nzaguha igihugu cy’i Kanani,+Kibe umurage mwagenewe.”+
12 Kandi ibyo byabaye igihe bari bakiri bake;+Ni koko, bari bake cyane ari n’abimukira muri icyo gihugu.+
13 Bakomeje kugenda bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi,+Bakava mu bwami bumwe bajya mu bundi.+
14 Nta muntu n’umwe yemereye kubanyaga;+Ahubwo yacyashye abami ababaziza,+
15 Arababwira ati “ntimukore ku bantu banjye natoranyije,+Kandi ntimugirire nabi abahanuzi banjye.”+
16 Yateje inzara mu gihugu,+Avuna inkoni yose yamanikwagaho imigati ifite ishusho y’urugori.+
17 Yohereje umuntu wo kubabanziriza imbere,Ari we Yozefu wagurishijwe akaba umucakara.+
18 Ibirenge bye babibabarishije imihama,+Bamubohesha ibyuma;+
19 Ijambo rya Yehova ni ryo ryamutunganyije,+Kugeza aho ijambo Imana yavuze ryasohoreye.+
20 Umwami aratuma ngo bamubohore,+Umutware w’amahanga aratuma ngo bamurekure.
21 Yamugize umutware w’urugo rwe,+Amuha gutegeka ibyo atunze byose,+
22 Amuha abatware be ngo abategeke uko ashaka,+Kandi ajye yigisha abakuru be ubwenge.+
23 Nuko Abisirayeli baza muri Egiputa,+Maze Yakobo atura ari umwimukira mu gihugu cya Hamu.+
24 Imana ituma ubwoko bwayo bukomeza kugwira cyane,+Ikomeza kubaha gukomera, amaherezo baruta abanzi babo.+
25 Yarabaretse bahindura imitima yabo banga ubwoko bwayo,+Biga amayeri yo kugirira nabi abagaragu bayo.+
26 Yatumye Mose umugaragu wayo,+Na Aroni uwo yari yatoranyije.+
27 Bakorera muri bo ibimenyetso byayo,+Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu.+
28 Yohereje umwijima maze harijima,+Kandi ntibagomeye amagambo yayo.+
29 Amazi yabo yayahinduye amaraso,+Yica amafi yabo.+
30 Igihugu cyabo cyuzura ibikeri,+Byuzura mu byumba by’abami babo.
31 Yahamagaye ibibugu biraza,+Ahamagara n’imibu* ngo ize mu turere twabo twose.+
32 Mu cyimbo cy’imvura yagushije amahindu+N’umuriro ugurumana mu gihugu cyabo.+
33 Akubita imizabibu n’imitini yabo,Kandi avunagura ibiti byo mu gihugu cyabo.+
34 Yahamagaye inzige ziraza,+Haza n’ubundi bwoko bw’inzige zitagira ingano.+
35 Nuko zirya ibimera byose byo mu gihugu cyabo,+Zirya n’imbuto z’ubutaka bwabo.
36 Yishe uburiza bwose bwo mu gihugu cyabo,+Ubwo ubushobozi bwabo bwose bwo kubyara bwatangiriyeho.+
37 Nuko ivanayo ubwoko bwayo bufite ifeza na zahabu,+Kandi nta muntu n’umwe wo mu miryango yayo wigeze asitara.
38 Baragiye Abanyegiputa barishima,Kuko bari babateye ubwoba.+
39 Yabambye igicu kirabakingiriza,+Ishyiraho n’umuriro wo kubamurikira nijoro.+
40 Barasabye ibazanira inturumbutsi,+Kandi yakomezaga kubagaburira umugati uva mu ijuru bagahaga.+
41 Yafunguye urutare amazi atangira kududubiza,+Atemba nk’uruzi+ mu turere tutagira amazi.
42 Yibutse ijambo ryayo ryera yabwiye umugaragu wayo Aburahamu,+
43 Maze ikurayo ubwoko bwayo bwishimye cyane,+Abo yatoranyije ibakurayo barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
44 Nuko igenda ibaha ibihugu by’amahanga,+Bakomeza kwigarurira ibyo abantu bo mu mahanga baruhiye,+
45 Kugira ngo bajye bubahiriza amabwiriza yayo,+Kandi bumvire amategeko yayo.+
Nimusingize Yah!+