Zaburi 58:1-11
Ku mutwarew’abaririmbyi. “Wirimbura.”
Zaburi ya Dawidi. Mikitamu.
58 Mwavuga mute ibyo gukiranuka kandi mwicecekeye?+
Mwa bana b’abantu mwe, ese mushobora guca imanza zitabera?+
2 Ntibishoboka, kuko umutima wanyu ubashishikariza gukora ibyo gukiranirwa mu isi,+Kandi amaboko yanyu muyaha urwaho rwo gukora iby’urugomo.+
3 Ababi bononekaye bakiri mu nda za ba nyina.+Batangiye kuyobagurika bakiri mu nda;
Bavuga ibinyoma.+
4 Ubumara bwabo bumeze nk’ubumara bw’inzoka.+Ni ibipfamatwi nk’inzoka y’impoma yiziba amatwi,+
5 Ntiyumve ijwi ry’abagombozi,+Nubwo umuntu w’umuhanga ayizinga.+
6 Mana, ukure amenyo ari mu kanwa kabo.+Yehova, janjagura inzasaya z’intare z’umugara zikiri nto.
7 Bashonge nk’abayengeye mu mazi akabatembana;+Abange umuheto atamike imyambi ye maze bagwe.+
8 Bagenda bameze nk’ikinyamushongo gishonga.Bameze nk’inda yavuyemo, ntibazigera rwose babona izuba.+
9 Mbere y’uko inkono zanyu zumva umuriro w’umufatangwe waka,+Umufatangwe mubisi n’uwaka, yose azayikuraho nk’ikukumbwe n’inkubi y’umuyaga.+
10 Umukiranutsi azishimira ko yabonye uko guhora,+Kandi ibirenge bye azabyogesha amaraso y’ababi.+
11 Abantu bazavuga bati+ “rwose umukiranutsi ahabwa ingororano.+Ni ukuri hariho Imana ica imanza mu isi.”+