Zaburi 141:1-10
Indirimbo ya Dawidi.
141 Yehova, narakwambaje.+Tebuka uze aho ndi.+Untege amatwi ninguhamagara.+
2 Isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu+ imbere yawe,+No kuzamura amaboko kwanjye kumere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.+
3 Yehova, shyiraho umurinzi wo kurinda akanwa kanjye,+Shyira umuzamu ku muryango w’iminwa yanjye.+
4 Ntutume umutima wanjye werekera ku bibi,+Ngo bitume mfatanya n’inkozi z’ibibi+
Gukora ibikorwa bibi cyane by’ubugome;+Kugira ngo ntasangira na bo ibyokurya byabo biryoshye.+
5 Umukiranutsi nankubita, araba angaragarije ineza yuje urukundo;+Nancyaha, biraba ari nk’amavuta ansutse ku mutwe,+
Kandi umutwe wanjye ntiwayanga.+Ndetse nzamushyira mu isengesho ryanjye nagera mu makuba.+
6 Abacamanza babo bajugunywe ku rutare,+Ariko bumvise amagambo yanjye, ko ashimishije.+
7 Nk’uko imyase iba inyanyagiye hasi iyo umuntu yasa ibiti abisatura,Ni ko n’amagufwa yacu yanyanyagijwe ku munwa w’imva.+
8 Icyakora Yehova, wowe Mwami w’Ikirenga,+ ni wowe mpanze amaso;+Ni wowe nahungiyeho,+
Ntusese ubugingo bwanjye.+
9 Undinde kugwa mu mutego banteze,+No mu mitego y’inkozi z’ibibi.+
10 Ababi bose bazagwa mu rushundura bateze,+Ariko jyeweho nzarurenga.