Zaburi 129:1-8
Indirimbo y’amazamuka.
129 “Bandwanyije igihe kirekire bihagije uhereye mu buto bwanjye.”+Ngaho Isirayeli nivuge+ iti
2 “Bandwanyije igihe kirekire bihagije uhereye mu buto bwanjye,+Ariko ntibanesha.+
3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,+Bahaca imigende miremire.”
4 Yehova arakiranuka;+Yacagaguye ingoyi z’ababi.+
5 Abanga Siyoni bose+Bazakorwa n’isoni basubire inyuma.+
6 Bazaba nk’ibyatsi bimera hejuru y’igisenge cy’inzu,+Byuma na mbere y’uko birandurwa,+
7 Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,+Cyangwa ngo uhambira imiba abyuzuze mu maboko ye.
8 Kandi abahisi ntibavuze bati“Yehova abahe umugisha.+Twabahaye umugisha mu izina rya Yehova.”+