Zaburi 36:1-12

Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi, umugaragu wa Yehova. 36  Ibyo igicumuro kibwira umuntu mubi biba mu mutima we;+Kandi ntatinya Imana.+   Arishyeshyenga akishuka cyane,+Ku buryo atamenya icyaha cye ngo acyange.+   Amagambo ava mu kanwa ke, ni ayo kugira nabi n’uburiganya;+Yaretse kugira ubushishozi bwo gukora ibyiza.+   Iyo ari ku buriri bwe acura imigambi yo kugira nabi.+Ahagarara mu nzira itari nziza,+ Kandi ntiyanga ibibi.+   Yehova, ineza yawe yuje urukundo iri mu ijuru;+Ubudahemuka bwawe bugera mu bicu.+   Mana, gukiranuka kwawe kumeze nk’imisozi yawe;+Imanza uca zimeze nk’imuhengeri h’amazi magari.+ Yehova, ukiza abantu n’inyamaswa.+   Mana, mbega ukuntu ineza yawe yuje urukundo ari iy’agaciro kenshi!+Abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe.+   Banywa ibyiza biruta ibindi byo mu nzu yawe bagahaga;+Ubuhira imigezi y’ibyishimo byawe.+   Kuko aho uri ari ho hari isoko y’ubuzima;+Urumuri ruguturukaho ni rwo rutuma tubona umucyo.+ 10  Komeza kugaragariza abakuzi ineza yuje urukundo,+Gukiranuka kwawe kugume ku bafite imitima iboneye.+ 11  Ikirenge cyishyira hejuru ntikikantere;+Ukuboko kw’ababi ntikukangire inzererezi.+ 12  Dore inkozi z’ibibi zaraguye;+Zagushijwe hasi ntizabasha guhaguruka.+

Ibisobanuro ahagana hasi