Zaburi 36:1-12
Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi, umugaragu wa Yehova.
36 Ibyo igicumuro kibwira umuntu mubi biba mu mutima we;+Kandi ntatinya Imana.+
2 Arishyeshyenga akishuka cyane,+Ku buryo atamenya icyaha cye ngo acyange.+
3 Amagambo ava mu kanwa ke, ni ayo kugira nabi n’uburiganya;+Yaretse kugira ubushishozi bwo gukora ibyiza.+
4 Iyo ari ku buriri bwe acura imigambi yo kugira nabi.+Ahagarara mu nzira itari nziza,+
Kandi ntiyanga ibibi.+
5 Yehova, ineza yawe yuje urukundo iri mu ijuru;+Ubudahemuka bwawe bugera mu bicu.+
6 Mana, gukiranuka kwawe kumeze nk’imisozi yawe;+Imanza uca zimeze nk’imuhengeri h’amazi magari.+
Yehova, ukiza abantu n’inyamaswa.+
7 Mana, mbega ukuntu ineza yawe yuje urukundo ari iy’agaciro kenshi!+Abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe.+
8 Banywa ibyiza biruta ibindi byo mu nzu yawe bagahaga;+Ubuhira imigezi y’ibyishimo byawe.+
9 Kuko aho uri ari ho hari isoko y’ubuzima;+Urumuri ruguturukaho ni rwo rutuma tubona umucyo.+
10 Komeza kugaragariza abakuzi ineza yuje urukundo,+Gukiranuka kwawe kugume ku bafite imitima iboneye.+
11 Ikirenge cyishyira hejuru ntikikantere;+Ukuboko kw’ababi ntikukangire inzererezi.+
12 Dore inkozi z’ibibi zaraguye;+Zagushijwe hasi ntizabasha guhaguruka.+