Zaburi 56:1-13
Ku mutware w’abaririmbyi b’Inuma icecetse yo mu za kure. Mikitamu. Zaburi ya Dawidi, igihe Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.+
56 Mana, ungirire neza kuko umuntu buntu yanshihaguye.+
Arandwanya umunsi ukira, agakomeza kunkandamiza.+
2 Abanzi banjye baranshihagura umunsi ukira,+Kuko hari benshi bishyira hejuru bakandwanya.+
3 Ariko igihe cyose nzaba mfite ubwoba, nzakwiringira.+
4 Nzarata ijambo ry’Imana kuko iri kumwe nanjye.+Imana ni yo niringiye, sinzatinya.+Umuntu buntu yantwara iki?+
5 Bangiza ibikorwa byanjye umunsi ukira;Nta kindi batekereza uretse kungirira nabi.+
6 Bangabaho igitero, bakihisha;+Bakomeza kwitegereza intambwe zanjye+Bategereje ubugingo bwanjye.+
7 Mana, ubate kure bitewe n’imigambi yabo mibi.+Urakarire abantu bo mu mahanga ubarimbure.+
8 Ibyo guhunga kwanjye warabyanditse.+Ushyire amarira yanjye mu ruhago rwawe rw’uruhu.+Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?+
9 Umunsi nzaguhamagara, icyo gihe abanzi banjye bazasubira inyuma;+Nzi neza ko Imana inshyigikiye.+
10 Nzarata ijambo ry’Imana kuko iri kumwe nanjye;+Nzarata ijambo rya Yehova kuko ari kumwe nanjye.+
11 Imana ni yo niringiye, sinzatinya.+Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?+
12 Mana, hari imihigo naguhigiye ngomba guhigura.+Nzagutura ibitambo by’ishimwe,+
13 Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu;+Mbese ntiwarinze ibirenge byanjye gusitara,+Kugira ngo ngendere imbere y’Imana ndi mu mucyo w’abazima?+