Zaburi 101:1-8
Indirimbo ya Dawidi.
101 Nzaririmba ineza yuje urukundo n’imanza zitabera.+Yehova, nzakuririmbira.+
2 Nzakora iby’ubwenge ngendere mu nzira iboneye.+Uzaza aho ndi ryari?+
Nzagenda mu nzu yanjye mfite umutima uboneye.+
3 Sinzashyira imbere y’amaso yanjye ikintu cyose kitagira umumaro.+Nanze ibikorwa by’abava mu nzira yo gukiranuka;+
Mbigendera kure.+
4 Umutima ugoramye ujye kure yanjye.+Nta ho mpurira n’ibibi.+
5 Umuntu wese usebya mugenzi we rwihishwa,+Ndamucecekesha.+
Umuntu wese ufite amaso y’ubwibone n’umutima wirata+Sinamwihanganira.+
6 Amaso yanjye ari ku ndahemuka zo mu isi,+Kugira ngo zibane nanjye.+
Ugendera mu nzira iboneye+Ni we uzankorera.+
7 Nta wukora iby’uburiganya+ uzaba mu nzu yanjye,Kandi nta wuvuga ibinyoma uzahagarara+Imbere y’amaso yanjye.+
8 Buri gitondo nzajya ncecekesha ababi bose bo mu isi,+Kugira ngo ndimbure inkozi z’ibibi zose+ nzikure mu murwa wa Yehova.+