Zaburi 43:1-5
43 Mana, ncira urubanza,+
Kandi umburanire mu rubanza+ mburana n’ishyanga ry’abahemu.
Unkize umuntu w’umuriganya kandi ukiranirwa,+
2 Kuko uri Imana yanjye n’igihome cyanjye.+Kuki wantaye?Kuki ngenda mbabaye bitewe n’umwanzi unkandamiza?+
3 Ohereza urumuri rwawe n’ukuri kwawe+Kugira ngo binyobore,+Binjyane ku musozi wawe wera no mu ihema ryawe rihebuje.+
4 Nzaza ku gicaniro cy’Imana,+Ku Mana nishimira nkayinezererwa.+Mana, Mana yanjye, nzagusingiza ncuranga inanga.+
5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?Tegereza Imana.+Nzongera nyisingize kuko ari yo Mana yanjye n’umukiza wanjye ukomeye.+