Uratumiwe
Ushobora kugira ibyishimo iteka ryose
Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova 2026
Shaka aho ikoraniro rizabera hafi yawe
Kwinjira ni ubuntu • Nta maturo yakwa
Ibyo tuziga muri iri koraniro
Ku wa Gatanu: Tuzasuzumira hamwe imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Yehova n’Umwana we Yesu bifuza ko wishima.
Ku wa Gatandatu: Tuzasuzuma Ikibwiriza cya Yesu cyo ku musozi maze dukuremo inama zadufasha kwishima iteka ryose.
Ku Cyumweru: Disikuru ivuga ngo: “Ese wabonye ubutunzi bw’agaciro kenshi?” izatwereka uko Bibiliya yatumye abantu benshi bagira ibyishimo.
Filimi ishingiye kuri Bibiliya
Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu: Icyiciro cya 4-6
Tuzareba uko Yesu yigishije abantu benshi, agakiza abarwayi kandi akazura abapfuye. Buri munsi tuzajya tureba icyiciro kimwe cy’izi filimi z’uruhererekane.
Sura urubuga rwa jw.org kugira ngo urebe porogaramu yose kandi urebe videwo zikurikira:
Mu makoraniro yacu hakorerwa ibi ki?
Menya ibibera mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova.
Reba ibyo tuziga mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka.
Yesu yakoresheje ate impano yari afite afasha abandi?
Reba ibyiciro bya filimi twarebye mu makoraniro yabaye.

