Uratumiwe
Korera Imana mu buryo yemera
2025 Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova
Shaka aho ikoraniro rizabera hafi yawe
Kwinjira ni ubuntu • Nta maturo yakwa
Ibyo tuziga muri iri koraniro
Ku wa Gatanu: Videwo z’uruhererekane zizadufasha kumenya uko ubuzima bwari bumeze mu turere Yesu yabayemo, akanabwirizamo.
Ku wa Gatandatu: Tuzareba ukuntu ibyo Yesu yakoze agitangira umurimo we hano ku isi byasohoje ubuhanuzi bwari bwarahanuwe mu myaka myinshi mbere yaho.
Ku Cyumweru: Muri disikuru ivuga ngo: “Ese uwo usenga uramuzi?,” tuzamenya impamvu ibyo twizera bifite akamaro, tumenye n’uko twabona ukuri.
Filimi ishingiye kuri Bibiliya
Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu: Icyiciro cya 2 n’icya 3
Igihe Yesu yabatizwaga ni bwo yabaye Mesiya cyangwa Kristo. Mu mezi yakurikiyeho, Satani yagerageje kumushuka, atangira gutoranya abigishwa be kandi akora igitangaza cya mbere. Ibyo bintu ndetse n’ibindi, biri mu bice bya filimi tuzajya tureba buri munsi w’ikoraniro.
Sura urubuga rwa jw.org, kugira ngo urebe porogaramu yose kandi urebe videwo zikurikira:
Mu makoraniro yacu hakorerwa ibiki?
Menya ibibera mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova.
Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova 2025: “Korera Imana mu buryo yemera”
Reba ibyo tuziga mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka.
Incamake ya filimi ishingiye kuri Bibiliya: Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu
Kuva Yesu Kristo agitangira umurimo, abantu baramurwanyije kandi Satani n’abadayimoni na bo baramurwanya. Ese yaba yararetse gukomeza kuba indahemuka?