Soma ibirimo

Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya

Reba ibisobanuro by’amagambo n’imirongo yo muri Bibiliya abantu bakunze gukoresha. Uko ugenda usoma Bibiliya, ushobora kumenya impamvu umurongo runaka wanditswe, ugasobanukirwa n’indi mirongo iwukikije. Nanone, wakongera ubumenyi bwawe, ukoresheje ibisobanuro bitangwa ku magambo ari mu murongo, cyangwa ugakoresha indi mirongo bifitanye isano.

Intangiriro 1:1—“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.”—Bibiliya yera

Ni ibihe bintu bibiri by’ingenzi bivugwa mu murongo ubimburira Bibiliya?

Kuva 20:12—“Wubahe so na nyoko”

Igihe Imana yongeragaho isezerano kuri iryo tegeko, yari abahaye indi mpamvu yo gutuma baryumvira.

Icyo mu Kubara 6:24-26 hasobanura—“Uwiteka aguhe umugisha akurinde”

Amagambo abatambyi bavugaga bifuriza abantu umugisha yaturutse he?

Ibisobanuro byo muri Yosuwa 1:9​—“Komera kandi ube intwari”

Wakora iki ngo ugire ubutwari kandi ukomere, mu gihe uhanganye n’ibibazo cyangwa ibintu biguca intege?

Zaburi 23:4—“Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu”

Nubwo abagaragu ba Yehova bahura n’ibibazo bikaze, bibonera ukuntu abitaho.

Icyo Zaburi 37:4 isobanura—“Nezezwa n’Uhoraho”

Ni mu buhe buryo iyi zaburi yadufasha kugira ubwenge no kuba abantu Imana yemera?

Ibisobanuro byo muri Zaburi 46:10—“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana”

Ese uyu murongo waba usobanura ko tugomba guceceka igihe turi mu rusengero?

Ibisobanuro byo mu Migani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’

Wagaragaza ute ko wiringira Imana aho kwiyiringira?

Icyo mu Migani 16:3 hasobanura—“ Ibikorwa byawe biragize Uhoraho”

Impamvu ibyiri zikwiriye gutuma abantu bashaka ubuyobozi buturuka ku Mana mu gihe bagiye gufata imyanzuro.

Icyo mu Migani 17:17 hasobanura—“Incuti zikundana ibihe byose”

Uyu mugani usobanura neza icyo incuti nyakuri ari cyo.

Icyo mu Migani 22:6 hasobanura—‘Toza umwana muto inzira agomba gukurikira’

“Inzira” umwana akwiriye kunyuramo ni iki? Ese buri muntu wese agira iye nzira?

Ibisobanuro byo mu Mubwiriza 3:11—“Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo”

Ibintu byiza Imana yakoze bikubiyemo ibirenze ibyo yaremye. Kumenya ibyo bintu bigufitiye akahe kamaro?

Icyo muri Yesaya 26:3 hasobanura—“Uzaha amahoro asesuye ufite imigambi ihamye.”

Ese abantu bashobora kugira amahoro asesuye? Kugira imigambi ihamye bisobanura iki?

Icyo muri Yesaya 40:31 hasobanura—“Abiringira Yehova bazasubizwamo imbaraga”

Kuki Ibyanditswe bigereranya kagoma iguruka mu kirere n’umuntu wahawe imbaraga n’Imana?

Yesaya 41:10—“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe”

Yehova yasubiyemo igitekerezo kimwe mu buryo butatu butandukanye kugira ngo ashimangire ko azafasha abagaragu be nta kabuza.

Icyo muri Yeremiya 11:11 hasobanura​—“Ngiye kubateza ibyago”

Ese Imana yateje “ibyago” abagize ubwoko bwayo cyangwa yararetse bibageraho?

Yeremiya 29:11​—“Nzi neza ibyo ntekereza kubagirira”

Ese Imana ifitiye umugambi buri muntu ku giti ke?

Icyo muri Yeremiya 33:3 hasobanura—“Mpamagara nzakwitaba”

Imana isezeranya abantu bose bemera itumira ryayo, ko izabahishurira “ibintu bikomeye kandi bigoye gusobanukirwa”. Ibyo bintu ni ibihe? Ese no muri iki gihe ibintu nk’ibyo bibaho?

Ibisobanuro byo muri Mika 6:8—“Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi”

Uyu murongo utubwira mu nshamake ibintu bitatu bisobanutse neza Imana itwitezeho.

Ibisobanuro byo muri Matayo 6:33—“Mubanze mushake ubwami bw’Imana”

Ese Yesu yaba yarashakaga kuvuga ko Abakristo badakeneye gukora ngo babone ikibatunga?

Matayo 6:34—“Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo”

Yesu ntiyashatse kuvuga ko tudakwiriye gutekereza ku byo mu gihe kizaza.

Icyo muri Matayo 11:28-30 hasobanura—“Nimuze munsange ndabaruhura”

Ese Yesu yijeje abantu ko ibibazo bari bafite byari guhita bishira ako kanya?

Mariko 1:15—“Ubwami bw’Imana buregereje”

Ese Yesu yashakaga kuvuga ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka?

Ibisobanuro n’umurongo wo Mariko 11:24 —“Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe”

Ni mu buhe buryo inama Yesu yatanze kubirebana n’ukwizera n’isengesho, zishobora kudufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo muri iki gihe?

Icyo muri Luka 1:37 hasobanura—“Koko nta kinanira Imana”

Nta kintu na kimwe cyabuza Ishobora byose gusohoza ibyo yavuze cyangwa yadusezeranyije. Ibyo bisobanura iki kuri wowe?

Icyo muri Luka 2:14 hasobanura—“Ku isi abantu yishimira bagire amahoro”

None se, ayo magambo asobanura iki ku bantu bo muri iki gihe?

Yohana 1:1—“Mu ntangiriro Jambo yariho”

Uyu murongo ugaragaza ubuzima bwa Yesu mbere y’uko aza ku isi ari umuntu.

Yohana 3:16—“Kuko Imana yakunze isi cyane”

Imana yagaragaje ite ko idukunda kandi ko yifuza ko tubaho iteka?

Icyo muri Yohana 14:6 hasobanura—“Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima”

Kuki abantu bifuza gusenga Imana bagomba kumenya umwanya wihariye Yesu afite?

Icyo muri Yohana 14:27 hasobanura—“Mbasigiye amahoro”

Ni ayahe mahoro Yesu yasigiye cyangwa yahaye abigishwa be? Kandi se twayabona dute?

Icyo muri Yohana 15:13 hasobanura—“Nta wufite urukundo ruruta uru”

Abigishwa ba Yesu bagaragaza bate urukundo nk’urwo yagaragaje?

Icyo muri Yohana 16:33 hasobanura—“Isi narayitsinze”

Ni mu buhe buryo amagambo Yesu yavuze yizeza abigishwa be ko na bo bashobora gushimisha Imana?

Icyo mu Ibyakozwe 1:8 hasobanura—“Muzahabwa ububasha”

Ni izihe mbaraga Yesu yasezeranyije abigishwa be kandi se zari kubafasha gukora iki?

Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’

Bitewe nuko abantu babangukirwa no gukora ibinyuranye n’amahame akiranuka y’Imana, ni iki cyadufasha kugirana n’Imana ubucuti muri iki gihe n’igihe tuzaba tubaho iteka ryose mu gihe kizaza?

Icyo mu Baroma 6:23 hasobanura—‘Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’

Nta muntu w’umunyabyaha ushobora kubona agakiza, ariko dushobora kwemera guhabwa impano y’Imana y’ubuzima bw’iteka. Mu buhe buryo?

Abaroma 10:13—‘Ambaza izina ry’Umwami’

Imana yifuza ko buri wese akizwa akabona ubuzima bw’iteka, uko igihugu umuntu akomokamo cyaba kiri kose, ibara ry’uruhu, yaba akize cyangwa akennye.

Icyo mu Baroma 12:12 hasobanura—“Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye”

Abakristo bashobora bate gukomeza kuba indahemuka kandi bahanganye n’ibitotezo n’ibibazo bitandukanye?

Ibisobanuro byo mu Baroma 15:13—“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro”

Ni mu buhe buryo amahoro n’ibyishimo bifite aho bihuriye n’ibyiringiro n’umwuka wera?

Icyo mu 1 Abakorinto 10:13 hasobanura—“Imana ni iyo kwizerwa”

Ni mu buhe buryo kuba Imana ari iyo kwizerwa bidufasha mu gihe duhanganye n’ikigeragezo

Icyo umurongo wo mu 2 Abakorinto 12:9 usobanura—“Ubuntu bwanjye buraguhagije”

Ni mu buhe buryo ubuntu butagereranywa bw’Imana bwagiriye intumwa Pawulo akamaro? Twe bwatugirira akamaro bute?

Abagalatiya 6:9—“Twe gucogorera gukora neza”

Bizagendekera bite Abakristo bihatira gukomeza gukora ibyiza?

Icyo mu Befeso 3:20 hasobanura—“Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira byose”

Ni mu buhe buryo Imana isubiza amasengesho y’abagaragu bayo kandi igasohoza ibyo bari biteze?

Ibisobanuro byo mu Bafilipi 4:6, 7—“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”

Ni ubuhe bwoko bw’amasengesho yafasha abagaragu b’Imana kugira ngo badahangayika kandi bagire amahoro?

Icyo mu Bafilipi 4:13 hasobanura—“Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”

Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko agira imbaraga “mu bintu byose”?

Ibisobanuro byo mu Bakolosayi 3:23—“Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima”

Ni mu buhe buryo uko Umukristo abona akazi bifitanye isano n’ubucuti afitanye na Yehova?

Ibisobanuro by’umurongo wo muri 2 Timoteyo 1:7—‘Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba’

Imana ifasha ite umuntu kurwanya ubwoba no kugira ubutwari bwo gukora ibyiza?

Icyo mu Baheburayo 4:12 hasobanura—“Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi”

Ese ujya wemere ko Ijambo ry’Imana rigufasha mu buzima bwawe? Rigaragaza ko uri muntu ki?

Icyo mu Byahishuwe 21:1 hasobanura—“Ijuru rishya n’isi nshya”

Ni ibiki byadufasha gusobanukirwa neza uyu murongo wo muri Bibiliya?

Icyo mu Byahishuwe 21:4 hasobanura—“Izahanagure icyitwa amarira cyose”

Uyu murongo urimo isezerano rihebuje ry’igihe kizaza.