Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yeremiya 11:11—“Ngiye kubateza ibyago”

Yeremiya 11:11—“Ngiye kubateza ibyago”

“Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kwikiza. Bazatabaza ngo mbafashe ariko sinzabumva.”—Yeremiya 11:11, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, NWT.

“Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘dore ngiye kubateza ibyago batazabasha kurokoka, bazantakira ariko sinzabumvira.”—Yeremiya 11:11, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Yeremiya 11:11 usobanura

 Amagambo ari muri uyu murongo Imana yayabwiye Abayahudi babagaho mu gihe cy’Umuhanuzi Yeremiya. Ubwo rero Yehova a ntiyari kubarinda, kubera ko bari barirengagije ubutabera bwe bukiranuka n’amategeko ye arangwa n’urukundo. Nanone ntibari bakimutinya, banze inama ze, kandi yagiye akoresha abahanuzi ngo abacyahe ariko bakamusuzugura.—Imigani 1:24-32.

 “Ni yo mpamvu Yehova avuga ati.” Ijambo ngo “ni yo mpamvu” rihuza ibitekerezo biri ku mirongo ibanza n’ukurikiraho. Muri Yeremiya 11:1-10, Yehova yabwiye abantu be ko bishe isezerano yagiranye na bo cyangwa isezerano basekuruza bari baragiranye na we (Kuva 24:7). Aho gusenga umuremyi wabo wenyine, batangiye gusenga ibigirwamana. Kubera ibyo bikorwa by’ubuhakanyi batangiye gukora ‘ibindi bintu bibi, urugero nko gutambira abana babo ibigirwamana!—Yeremiya 7:31.

 “Dore ngiye kubateza ibyago.” Akenshi Bibiliya iyo ishaka kuvuga ko Imana yemeye ko kintu runaka kiba, ivuga ko ari yo yakoze icyo ikintu. Kuki twakwemeza ko ibivugwa muri uyu murongo na byo ari uko bimeze? Igihe abari bagize ubwoko bw’Imana birengagizaga amahame y’Imana kandi bagatangira gusenga ibigirwamana, bagezweho n’imibabaro myinshi. Kandi ibyo byatumye Imana idakomeza kubarinda, maze umwanzi wabo ari we mwami wa Babuloni arabatera, arimbura Yerusalemu, abari bahatuye abajyana mu bunyage. Imana z’ibinyoma bari biringiye ntizashoboraga kubakiza.—Yeremiya 11:12; 25:8, 9.

 Kuba Imana yaremeye ko ibyago bigera ku bari bagize ubwoko bwayo ntibisobanura ko yakoze ibibi cyangwa ngo igire uwo irenganya. Muri Yakobo 1:13 havuga ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi.” Hari Bibiliya ihindura ayo magambo yo muri Yeremiya 11:11, igira iti: “Imana izateza ibyago [Abayahudi].” Icyakora, mu rurimi rw’umwimerere b ijambo “ibyago” ryakoreshejwe muri Yeremiya 11:11, rishobora nanone gusobanurwa ngo: “amakuba” cyangwa “ibiza.” Rikaba ari ijambo ryashakaga kumvikanisha imibabaro yari kugera ku Bayahudi.

 “Bazatabaza ngo mbafashe ariko sinzabumva.” Yehova ntabwo yumva amasengesho y’abantu bafite “ibiganza byuzuye amaraso” cyangwa abasenga imana z’ibinyoma (Yesaya 1:15; 42:17). Icyakora, yumva amasengesho y’abantu bicuza by’ukuri kandi bakamugarukira bicishije bugufi.—Yesaya 1:16-19; 55:6, 7.

Imimerere umurongo wo muri Yeremiya 11:11 wanditswemo

 Yehova yahisemo Yeremiya ngo amubere umuhanuzi mu mwaka wa 647 Mbere ya Yesu. Yeremiya yamaze imyaka 40 aburira abantu bo mu Buyuda, ababwira ko Imana yari igiye kubacira urubanza, ariko banze kumva. Muri icyo gihe ni bwo uwo muhanuzi yanditse amagambo dusanga muri Yeremiya 11:11. Amaherezo mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, bwa butumwa bw’urubanza bwarasohoye maze ingabo z’Abanyababuloni zisenya Yerusalemu.—Yeremiya 6:6-8; 39:1, 2, 8, 9.

 Nanone igitabo cya Yeremiya kirimo ubutumwa buhumuriza. Yehova yaravuze ati: “Nimumara imyaka 70 i Babuloni, . . . [nzasohoza] isezerano ryanjye mbagarure aha hantu [mu gihugu cy’Abayahudi]” (Yeremiya 29:10). Yehova ‘yasohoje’ isezerano rye mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu, Abamedi n’Abaperesi bamaze kwigarurira Babuloni. Yehova yemeye ko abantu be bari baratataniye hirya no hino mu bwami bwa Babuloni basubira mu gihugu cyabo kandi bakongera kumusenga mu buryo yemera.—2 Ngoma 36:22, 23; Yeremiya 29:14.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana mu kinyarwanda, rikomoka ku ngombajwi enye z’Igiheburayo. Niba wifuza gusobanurirwa impamvu Bibiliya nyinshi zikoresha izina Umwami, aho gukoresha izina bwite ry’Imana, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?

b Ibyanditswe by’Igiheburayo, nanone abantu benshi bakunda kwita Isezerano rya Kera, byanditswe mu rurimi rw’Igiheburayo n’Icyarameyi.