“MUKOMEZE KWIHANGANA”
Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova 2023
Twishimiye kugutumira ngo uzaze mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo muri uyu mwaka, ryateguwe n’Abahamya ba Yehova.
Kwinjira ni ubuntu • Nta maturo yakwa
Ibyo tuziga muri iri koraniro
Ku wa Gatanu: Tuzamenya uko gukomeza kwihangana byadufasha kugera ku ntego zacu.
Ku wa Gatandatu: Ni mu buhe buryo kwihangana byatuma urushaho kugirana ubucuti n’abagize umuryango wawe n’incuti zawe?
Ku Cyumweru: Mu gihe usenze Imana uyisaba kugufasha, ni iki wakwitega? Tuzumva igisubizo cy’icyo kibazo muri disikuru ishingiye kuri Bibiliya ifite umutwe uvuga ngo: “Ese mu by’ukuri Imana izagufasha?”
Reba videwo ikurikira ivuga ku ikoraniro ry‘iminsi itatu ryo muri uyu mwaka
Mu makoraniro yacu hakorerwa ibi ki?
Menya ibibera mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova.
“Mukomeze kwihangana” Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova 2023
Kuki insanganyamatsiko y’ikoraniro ry’iminsi itatu ry’uyu mwaka izatugirira akamaro?
Umusogongero wa filimi ishingiye kuri Bibiliya: “Iragize Yehova mu nzira yawe”
Amani n’umuryango we bagomba guhunga. Ese bazishingikiriza ku bushobozi bwabo cyangwa bazashakira uburinzi ku Mana?