Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu
Ku Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024
Buri mwaka Abahamya ba Yehova bibuka urupfu rwa Yesu, nk’uko yabitegetse igihe yavugaga ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.
Turagutumiye ngo uzaze kwifatanya natwe.
Ibibazo abantu bakunze kwibaza
Iyo gahunda imara igihe kingana iki?
Izamara isaha imwe.
Izabera he?
Baza Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bakurangire.
Ese iyo umuntu aje arishyura?
Oya.
Ese hari amaturo mwaka?
Oya. Abahamya ba Yehova ntibajya baka amaturo mu materaniro yabo.
Ese hari imyambaro runaka isabwa?
Nubwo nta myambaro runaka yagenewe uyu munsi mukuru, Abahamya ba Yehova bagerageza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya abasaba kwambara mu buryo bwiyubashye kandi bushyize mu gaciro (1 Timoteyo 2:9). Si ngombwa ko imyenda yawe iba ihenze cyangwa yihariye.
Ku Rwibutso hakorwa iki?
Amateraniro aba ku munsi w’urwibutso, atangizwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho ritangwa n’Umuhamya wa Yehova. Ahanini aba agizwe n’ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gisobanura icyo urupfu rwa Yesu rutumariye n’ukuntu ibyo Imana na Kristo bakoze bishobora kutugirira akamaro.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo: “Kuki Abahamya ba Yehova bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba mu buryo butandukanye n’andi madini?”