Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 22:1-71

  • Abatambyi bajya inama yo kwica Yesu (1-6)

  • Imyiteguro ya Pasika ya nyuma (7-13)

  • Hatangizwa umuhango w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (14-20)

  • “Ndi gusangira n’uri bungambanire” (21-23)

  • Bajya impaka zikomeye, bashaka kumenya umukuru muri bo (24-27)

  • Isezerano rya Yesu ry’ubwami (28-30)

  • Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane (31-34)

  • Ababwira ko bagombaga kwitegura. Inkota ebyiri (35-38)

  • Yesu asengera ku musozi w’Imyelayo (39-46)

  • Yesu afatwa (47-53)

  • Petero yihakana Yesu (54-62)

  • Yesu akozwa isoni (63-65)

  • Acirwa urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi (66-71)

22  Muri icyo gihe, Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo, ari wo bita Pasika, wari wegereje.  Nanone kubera ko abakuru b’abatambyi n’abanditsi batinyaga abantu, bashatse igihe cyiza cyo kumwica.  Ariko Satani yinjira muri Yuda, ari we witwaga Isikariyota, akaba yari umwe muri za ntumwa cumi n’ebyiri.  Hanyuma aragenda avugana n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’abarinzi b’urusengero, ababwira uburyo bwiza bwo kuzamubashyikiriza.  Nuko barishima cyane, bamwemerera kumuha amafaranga.  Na we aremera, ndetse atangira gushaka uburyo bwiza bwo kumubashyikiriza nta bantu benshi bahari.  Noneho Umunsi w’Imigati Itarimo Umusemburo uragera, ari wo bagombaga gutambiraho igitambo cya Pasika.  Nuko Yesu atuma Petero na Yohana, arababwira ati: “Nimugende mudutegurire ibya Pasika turi burye.”  Baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tuyitegurira?” 10  Arababwira ati: “Nimugera mu mujyi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire, mwinjire mu nzu yinjiramo. 11  Hanyuma mubwire nyiri urugo muti: ‘Umwigisha aravuze ati: “Icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo Pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’ 12  Uwo muntu arabereka icyumba kinini cyo hejuru gitunganyije. Aho abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” 13  Nuko baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya Pasika. 14  Amaherezo, isaha igeze ajya gusangira n’intumwa ze. 15  Nuko arababwira ati: “Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika mbere y’uko mbabazwa. 16  Ndababwira ukuri ko ntazongera kuyirya kugeza igihe ibintu byose bizasohorera, ubwo Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.” 17  Hanyuma afata igikombe kirimo divayi, asenga ashimira maze aravuga ati: “Nimwakire iki gikombe mugihererekanye mugende munywaho mwese. 18  Ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa kuri divayi, kugeza igihe Ubwami bw’Imana buzazira.” 19  Afata n’umugati asenga ashimira, arawumanyagura, arawubaha, arababwira ati: “Uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” 20  Abigenza atyo no ku gikombe kirimo divayi. Bamaze gufata ifunguro rya nimugoroba, aravuga ati: “Iyi divayi igereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu. 21  “Ariko dore ndimo gusangira n’uri bungambanire. 22  Umwana w’umuntu agiye gupfa nk’uko byanditswe, ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azahura n’ibibazo bikomeye.” 23  Nuko batangira kujya impaka hagati yabo, bibaza mu by’ukuri uwari ugiye gukora ibyo bintu. 24  Nanone havutse impaka zikomeye hagati yabo, bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo. 25  Ariko arababwira ati: “Abami bo mu isi barayitegeka, kandi abayobozi bayo bitwa Abagiraneza.* 26  Ariko mwe ntimugomba kumera mutyo. Ahubwo ukomeye kuruta abandi, ajye aba nk’uworoheje muri mwe mwese. Nanone uwifuza kuyobora abandi ajye aba nk’ubakorera. 27  None se, ari umuntu uri kurya, ari n’uri kumuhereza amafunguro, ukomeye kuruta undi ni nde? Si uri kurya? Ariko dore ni njye uri kubakorera. 28  “Icyakora, ni mwe mwagumanye nanjye mu bigeragezo nahuye na byo, 29  kandi ngiranye namwe isezerano ry’Ubwami, nk’uko na Papa wo mu ijuru yagiranye nanjye isezerano, 30  kugira ngo muzarire kandi munywere ku meza yanjye mu Bwami bwanjye, kandi muzicare ku ntebe z’Ubwami mucire imanza imiryango 12 ya Isirayeli. 31  “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano. 32  Ariko nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kutagabanuka, kandi nawe numara kwihana, uzakomeze abavandimwe bawe.” 33  Nuko aramubwira ati: “Mwami, niteguye kujyana nawe, haba muri gereza cyangwa gupfana nawe.” 34  Ariko aramubwira ati: “Petero, ndakubwira ko uyu munsi isake iri bubike umaze kunyihakana gatatu.” 35  Nanone arababwira ati: “Igihe naboherezaga mudafite udufuka turimo amafaranga, udufuka turimo ibyokurya cyangwa inkweto, hari icyo mwabuze?” Baravuga bati: “Nta cyo!” 36  Hanyuma arababwira ati: “Ariko noneho, ufite agafuka k’amafaranga akajyane, n’ufite agafuka k’ibyokurya akajyane, kandi umuntu udafite inkota, agurishe umwenda we ayigure. 37  Ndababwira ko ibi byanditswe binyerekezaho bigomba gusohora. Bigira biti: ‘Yafashwe nk’umunyabyaha.’ Ibinyerekeyeho byose biri gusohora.” 38  Nuko baravuga bati: “Mwami, dore hano dufite inkota ebyiri.” Arababwira ati: “Zirahagije.” 39  Asohotse, ajya ku musozi w’Imyelayo nk’uko yari yaramenyereye, abigishwa be na bo baramukurikira. 40  Bahageze arababwira ati: “Mukomeze gusenga kugira ngo mutagwa mu bishuko.” 41  Ava aho bari bari, ajya ahantu hareshya n’aho umuntu yatera ibuye, arapfukama atangira gusenga, 42  agira ati: “Papa, niba ubishaka, undenze iki gikombe.* Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” 43  Hanyuma umumarayika uvuye mu ijuru aramubonekera aramukomeza maze agira imbaraga. 44  Ariko kubera ko yari afite agahinda kenshi cyane, arushaho gusenga ashishikaye, ibyuya bye bihinduka nk’ibitonyanga by’amaraso maze bikajya bigwa hasi. 45  Nuko ahaguruka aho yasengeraga ajya aho abigishwa be bari, asanga basinziriye kubera agahinda. 46  Arababwira ati: “Kuki musinziriye? Nimuhaguruke mukomeze musenge, kugira ngo mutagwa mu bishuko.” 47  Akivuga ayo magambo, haza abantu benshi, kandi uwitwa Yuda, umwe muri za ntumwa 12, ni we wari ubayoboye. Nuko yegera Yesu kugira ngo amusome. 48  Ariko Yesu aramubwira ati: “Yuda, koko uragambanira Umwana w’umuntu umusoma?” 49  Abari kumwe na we babonye ibyari bigiye kuba, baramubaza bati: “Mwami, tubakubite inkota?” 50  Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w’umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. 51  Ariko Yesu aramubwira ati: “Rekera aho, ntiwongere.” Nuko amukora ku gutwi, aramukiza. 52  Hanyuma Yesu abwira abakuru b’abatambyi, abayobozi b’abarinzi b’urusengero n’abayobozi b’Abayahudi bari baje kumufata ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura. 53  Igihe nabaga ndi kumwe namwe mu rusengero iminsi yose, ntimwamfashe. Ariko iki ni igihe cyanyu, igihe abari mu mwijima baba bakora ibikorwa byabo.” 54  Nuko baramufata baramujyana, bamwinjiza mu nzu y’umutambyi mukuru, ariko Petero arabakurikira, bakarenga ahinguka. 55  Bacana umuriro mu rugo hagati, maze bicara hamwe, Petero na we yicarana na bo. 56  Ariko umuja* umwe amubona yicaye imbere y’umuriro waka, aramwitegereza maze aravuga ati: “Uyu na we yari kumwe na we.” 57  Ariko arabihakana, aravuga ati: “Wa mugore we, uwo muntu simuzi!” 58  Hashize akanya gato undi muntu aramubona aravuga ati: “Nawe uri umwe muri bo.” Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we, sinifatanya na bo.” 59  Hashize nk’isaha haza undi muntu abyemeza akomeje ati: “Ni ukuri, uyu na we yari kumwe na bo, n’ikimenyimenyi, ni Umunyagalilaya!” 60  Ariko Petero aravuga ati: “Wa muntu we ibyo uvuga simbizi!” Nuko ako kanya atararangiza kuvuga, isake irabika. 61  Umwami arahindukira areba Petero, maze Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati: “Uyu munsi isake irabika umaze kunyihakana gatatu.” 62  Nuko arasohoka maze ararira cyane. 63  Hanyuma abari barinze Yesu batangira kumunnyega bamukubita. 64  Bamupfukaga mu maso bakamubaza bati: “Umva ko uri umuhanuzi, ngaho tubwire ugukubise!” 65  Nuko bakomeza kumubwira n’ibindi bintu byinshi bamutuka. 66  Bumaze gucya, abayobozi b’Abayahudi, ni ukuvuga abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamujyana mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, baravuga bati: 67  “Niba ari wowe Kristo, tubwire.” Ariko arabasubiza ati: “Niyo nabibabwira ntimwabyemera. 68  Byongeye kandi, niyo nababaza ntimwansubiza. 69  Icyakora, uhereye ubu Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’Imana ishoborabyose.” 70  Babyumvise bose baravuga bati: “Ubwo noneho uri Umwana w’Imana?” Arabasubiza ati: “Mwe ubwanyu murabyivugiye ko ndi we.” 71  Baravuga bati: “Turacyashakira iki abatangabuhamya? Twe ubwacu twumvise ibyo yivugiye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ijambo “Abagiraneza” ryari izina ry’icyubahiro.
Igikombe kigereranya ukuntu Imana yari kwemera ko Yesu apfa bitewe n’uko bamubeshyera ko yatutse Imana.
Yabaga ari umukozi wo mu rugo w’umukobwa cyangwa w’umugore.