Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 21:1-38
21 Nuko Yesu yitegereje abona abakire bashyira amaturo yabo mu masanduku y’amaturo.
2 Hanyuma abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.*
3 Nuko aravuga ati: “Ni ukuri uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kurusha abandi bose.
4 Bariya bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko uyu mugore we nubwo ari umukene yashyizemo ibyo yari afite byose.”
5 Nyuma yaho, ubwo bamwe bavugaga iby’urusengero, bavuga ukuntu rutatse amabuye meza hamwe n’ibintu byeguriwe Imana,
6 yaravuze ati: “Ntimureba ibi byose, igihe kizagera maze ibi byose bisenywe ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi.”
7 Hanyuma baramubaza bati: “Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi se ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko byenda kuba?”
8 Arababwira ati: “Mube maso hatagira umuntu ubayobya, kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati: ‘Ni njye Kristo.’ Nanone bati: ‘Igihe cyagenwe kiregereje.’ Ntimuzabakurikire.
9 Byongeye kandi, nimwumva iby’intambara n’akaduruvayo,* ntibizabatere ubwoba. Ibyo bigomba kubanza kubaho, ariko imperuka ntizahita iza ako kanya.”
10 Nuko akomeza ababwira ati: “Igihugu kizatera ikindi, n’ubwami burwane n’ubundi.
11 Hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara. Nanone abantu bazabona ibintu biteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biturutse mu ijuru.
12 “Ariko mbere y’uko ibyo bintu byose biba, abantu bazabafata babatoteze. Bazabatanga mujyanwe mu masinagogi no muri za gereza. Bazabajyana imbere y’abami na ba guverineri babahora izina ryanjye.
13 Icyakora muzaboneraho uburyo bwo kubwiriza.
14 Ubwo rero, muzirikane ibi: Si ngombwa ko mwitoza mbere y’igihe uko muziregura,
15 kuko nzababwira ibyo muzavuga, nkabaha n’ubwenge ababarwanya bose badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.
16 Byongeye kandi, muzagambanirwa n’ababyeyi banyu, abavandimwe banyu, bene wanyu n’inshuti zanyu, kandi bazicisha bamwe muri mwe.
17 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye.
18 Ariko Imana izabarinda, ku buryo nta n’agasatsi ko ku mitwe yanyu kazavaho.
19 Nimwihangana muzakiza ubuzima bwanyu.*
20 “Nanone kandi, nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo, muzamenye ko iri hafi kurimburwa.
21 Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo,
22 kuko muri iyo minsi Imana izacira abantu urubanza, kugira ngo ibyanditswe bisohore.
23 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye. Abantu bo muri iki gihugu bazahura n’imibabaro myinshi, kandi Imana izabarakarira ibahane.
24 Bazicwa n’inkota, kandi bajyanwe mu bindi bihugu ari imfungwa. I Yerusalemu hazasiribangwa n’abantu bo mu bindi bihugu kugeza aho ibihe byagenwe by’amahanga* bizuzurira.
25 “Nanone hazaba ibimenyetso ku zuba, ku kwezi no ku nyenyeri, kandi ku isi hose abantu bazagira umubabaro mwinshi batazi icyo bakora, bitewe n’urusaku rw’inyanja izaba iri kwivumbagatanya.
26 Hagati aho, abantu bazitura hasi bitewe n’ubwoba bwinshi no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa.
27 Icyo gihe ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro cyinshi.
28 Ariko ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko muzaba muri hafi gucungurwa.”
29 Nuko abacira umugani ati: “Mwitegereze igiti cy’umutini, hamwe n’ibindi biti byose.
30 Iyo bimaze kuzana uburabyo, murabyitegereza mukamenya ko impeshyi yegereje.
31 Muri ubwo buryo, namwe nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko Ubwami bw’Imana bwegereje.
32 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.
33 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.
34 “Ariko mwirinde ubwanyu kugira ngo mudatwarwa no kurya no kunywa birenze urugero, hamwe n’imihangayiko y’ubu buzima, maze uwo munsi ukabatungura
35 umeze nk’umutego, kuko uzagera ku bantu batuye ku isi hose.
36 Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”
37 Ku manywa Yesu yigishirizaga mu rusengero, nimugoroba akajya gucumbika* ku musozi witwaga Umusozi w’Imyelayo.
38 Abantu bose barazindukaga kare bakamusanga mu rusengero kugira ngo bamutege amatwi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “leputoni ebyiri.” Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “imvururu; imyigaragambyo.”
^ Cyangwa “mu gihe kizaza muzabona ubuzima.”
^ Byerekeza ku bantu batari Abayahudi.
^ Ni ukuvuga ko yajyaga kurara muri umwe mu midugudu yabaga kuri uwo musozi.