BIBILIYA Y'UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA (YAVUGURUWE MU MWAKA WA 2024)

Ese Imana ni yo iteza imibabaro igera ku bantu?

Ikinyarwanda
Ese Imana ni yo iteza imibabaro igera ku bantu?
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/1001061100/univ/wpub/1001061100_univ_sqr_xl.jpg
nwt p. 18

IKIBAZO CYA 8

Ese Imana ni yo iteza imibabaro igera ku bantu?

“Imana y’ukuri ntishobora na rimwe kugira nabi, kandi Ishoborabyose ntishobora gukora ibibi.”

Yobu 34:10

“Igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo, ntakavuge ati: ‘Imana ni yo irimo ingerageza,’ kuko nta muntu ushobora kugerageza Imana ngo atume ikora ibintu bibi, kandi na yo nta we igerageza ikoresheje ibintu bibi.”

Yakobo 1:13

“Mujye muyikoreza imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”

1 Petero 5:7

“Yehova ntatinza isezerano rye nk’uko bamwe babitekereza, ahubwo arabihanganira kubera ko adashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ashaka ko bose bihana.”

2 Petero 3:9