IKIBAZO CYA 19
Ni ubuhe butumwa buri mu bitabo bigize Bibiliya?
IBYANDITSWE BY’IGIHEBURAYO (“ISEZERANO RYA KERA”)
PANTATEKI (IBITABO 5):
Intangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegeka kwa Kabiri
Havugwamo ibyabaye kuva ku irema kugeza igihe ishyanga rya Isirayeli ya kera ryavukaga
IBITABO BY’AMATEKA (IBITABO 12):
Yosuwa, Abacamanza na Rusi
Uko Abisirayeli binjiye mu Gihugu cy’Isezerano n’ibyabaye nyuma yaho
1 Samweli, 2 Samweli, 1 Abami, 2 Abami, 1 Ibyo ku Ngoma na 2 Ibyo ku Ngoma
Amateka y’ishyanga rya Isirayeli kugeza ku irimbuka rya Yerusalemu
Ezira, Nehemiya na Esiteri
Amateka y’Abayahudi nyuma y’aho baviriye mu bunyage i Babuloni
IBITABO BY’UBUSIZI (IBITABO 5):
Yobu, Zaburi, Imigani, Umubwiriza n’Indirimbo ya Salomo
Amagambo y’ubwenge n’indirimbo byakusanyirijwe hamwe
IBITABO BY’UBUHANUZI (IBITABO 17):
Yesaya, Yeremiya, Amaganya ya Yeremiya, Ezekiyeli, Daniyeli, Hoseya, Yoweli, Amosi, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki, Zefaniya, Hagayi, Zekariya na Malaki
Ubuhanuzi bwahanuriwe abantu b’Imana
IBYANDITSWE BY’IKIGIRIKI BYA GIKRISTO (“ISEZERANO RISHYA”)
AMAVANJIRI ANE (IBITABO 4):
Matayo, Mariko, Luka na Yohana
Inkuru zivuga imibereho ya Yesu n’umurimo we
IBYAKOZWE N’INTUMWA (IGITABO 1):
Amateka y’uko itorero rya gikristo ryatangiye n’umurimo w’ubumisiyonari
AMABARUWA (IBITABO 21):
Abaroma, 1 Abakorinto, 2 Abakorinto, Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1 Abatesalonike na 2 Abatesalonike
Amabaruwa yandikiwe amatorero ya gikristo atandukanye
1 Timoteyo, 2 Timoteyo, Tito na Filemoni
Amabaruwa yandikiwe Abakristo ku giti cyabo
Abaheburayo, Yakobo, 1 Petero, 2 Petero, 1 Yohana, 2 Yohana, 3 Yohana na Yuda
Amabaruwa yandikiwe Abakristo muri rusange
IBYAHISHUWE (IGITABO 1):
Ibintu intumwa Yohana yeretswe bifitanye isano n’ubuhanuzi