Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 24:1-53

  • Yesu azuka (1-12)

  • Mu muhanda ujya Emawusi (13-35)

  • Yesu abonekera abigishwa be (36-49)

  • Yesu azamuka akajya mu ijuru (50-53)

24  Icyakora ku munsi wa mbere w’icyumweru,* ba bagore barazindutse kare mu gitondo, bajya ku mva bitwaje imibavu bari bateguye.  Ariko basanga ibuye ryari ku mva, ryahirikiwe ku ruhande.  Nuko binjiyemo, ntibabona umurambo w’Umwami Yesu.  Bakiri mu rujijo bibaza ibyo ari byo, babona abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana bahagaze hafi yabo.  Abo bagore bagize ubwoba bakomeza kureba hasi, maze abo bagabo barababwira bati: “kuki mushakira umuntu muzima mu mva?  Ntari hano, ahubwo yazutse. Mwibuke uko yababwiye akiri i Galilaya.  Yarababwiye ati: ‘Umwana w’umuntu agomba guhabwa abanyabyaha bakamumanika ku giti, ariko ku munsi wa gatatu akazuka.’”  Nuko bibuka ibyo yari yarababwiye,  maze bava ku mva bajya kubwira ibyo bintu byose za ntumwa ze 11 hamwe n’abandi bose. 10  Abo bagore bari bagiye ku mva ni Mariya Magadalena, Yowana na Mariya mama wa Yakobo. Nuko bo hamwe n’abandi bagore bari kumwe na bo, baragenda babwira intumwa ibyo bintu. 11  Icyakora, ntizahaye agaciro ayo magambo. Ntizemeye ibyo abo bagore bazibwiye. 12  Ariko Petero arahaguruka arirukanka ajya ku mva, ahageze arunama arungurukamo, abona ibitambaro byonyine. Nuko asubirayo atangaye, yibaza ibyabaye. 13  Kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri barimo bajya mu mudugudu witwa Emawusi, wari ku birometero nka 11 uvuye i Yerusalemu. 14  Bagendaga baganira kuri ibyo bintu byose byari byabaye. 15  Nuko mu gihe baganiraga kuri ibyo bintu, Yesu ubwe arabegera ajyana na bo, 16  ariko ntibamumenya. 17  Arababwira ati: “Ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?” Nuko barahagarara, ariko bari bafite agahinda. 18  Uwitwa Kiliyofasi aramusubiza ati: “Ese uri umushyitsi muri Yerusalemu, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?” 19  Na we arababaza ati: “Ni ibiki byahabereye?” Baramusubiza bati: “Ni ibyerekeye Yesu w’i Nazareti, wabaye umuhanuzi ufite imbaraga mu byo yakoraga, no mu byo yavugaga imbere y’Imana n’abantu bose. 20  Icyakora, abakuru b’abatambyi bacu n’abayobozi bacu, baramutanze acirwa urubanza rwo gupfa maze amanikwa ku giti. 21  Nyamara twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzakiza Isirayeli. Uretse n’ibyo kandi, uyu ni umunsi wa gatatu ibyo bibaye. 22  Nanone hari abagore bamwe bo muri twe, batubwiye ibintu biradutangaza. Bazindukiye ku mva, 23  ariko ntibabona umurambo we, ahubwo baza bavuga ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima. 24  Hari na bamwe bo muri twe bahise bajya ku mva, basanga bimeze nk’uko abo bagore babivuze, ariko we ntibamubona.” 25  Nuko arababwira ati: “Mwa bantu mwe mudatekereza, kuki mutinda kwizera ibintu byose byavuzwe n’abahanuzi? 26  Ese ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa cyane mbere y’uko ahabwa icyubahiro kimukwiriye?” 27  Nuko atangirira kuri Mose n’abandi bahanuzi bose, abasobanurira ibintu byose byamuvuzweho mu Byanditswe byose. 28  Amaherezo bagera hafi y’umudugudu bari bagiyemo, ariko we yasaga n’ushaka kwikomereza urugendo. 29  Icyakora baramuhata cyane bavuga bati: “Gumana natwe kuko ari ku mugoroba kandi bukaba bugiye kwira.” Bavuze batyo, arinjira agumana na bo. 30  Nuko igihe yari yicaranye na bo basangira, afata umugati asenga ashimira, arawumanyagura arawubaha. 31  Babibonye bahita basobanukirwa neza uwo ari we. Nuko ahita abura ntibongera kumubona. 32  Barabwirana bati: “Ese imitima yacu ntiyari yuzuye ibyishimo, igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?” 33  Ako kanya barahaguruka basubira i Yerusalemu kureba za ntumwa 11, n’abari bateranye hamwe na zo 34  basanga bari kuvuga bati: “Ni ukuri Umwami yazutse, kandi yabonekeye Simoni!” 35  Na bo bababwira ibyababayeho bari mu nzira, n’ukuntu bamumenye ari uko atangiye kumanyura umugati. 36  Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo nuko arababwira ati: “Mugire amahoro.” 37  Ariko kubera ko bari bahungabanye, kandi bagize ubwoba bwinshi, batekereje ko babonye ikiremwa cy’umwuka. 38  Nuko arababwira ati: “Kuki mufite ubwoba, kandi mukaba muri gushidikanya mu mitima yanyu? 39  Murebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari njye. Munkoreho mwumve kandi murebe, kuko ikiremwa cy’umwuka kitagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mubona mfite.” 40  Mu gihe yababwiraga ibyo, abereka ibiganza bye n’ibirenge bye. 41  Ariko igihe bari batarabyemera bitewe n’uko bari bafite umunezero mwinshi kandi batangaye cyane, arababaza ati: “Hari ikintu cyo kurya mufite hano?” 42  Nuko bamuhereza igice cy’ifi yokeje. 43  Arayifata ayirira imbere yabo. 44  Noneho arababwira ati: “Aya ni yo magambo najyaga mbabwira nkiri kumwe namwe, ko ibintu byose byanditswe binyerekezaho mu mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za zaburi bigomba gusohora.” 45  Nuko abafasha gusobanukirwa neza Ibyanditswe, 46  kandi arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa, maze ku munsi wa gatatu akazurwa. 47  Nanone bishingiye ku izina rye abantu bo mu bihugu byose, uhereye i Yerusalemu, bari kubwirizwa ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha. 48  Ibyo bintu ni mwe muzabihamya. 49  Dore ngiye kuboherereza icyo Papa yasezeranyije. Ariko mwebwe mugume muri Yerusalemu kugeza igihe muzaherwa imbaraga ziturutse mu ijuru.” 50  Nuko baragenda, bagera i Betaniya, maze azamura amaboko abaha umugisha. 51  Akibaha umugisha, atandukanywa na bo atangira kuzamurwa mu ijuru. 52  Hanyuma baramwunamira, maze basubira i Yerusalemu bafite ibyishimo byinshi. 53  Nuko bakajya bahora mu rusengero basingiza Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Muri iki gihe uwo munsi ni wo twita ku Cyumweru.