Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 11:1-54
-
Uko dukwiriye gusenga (1-13)
-
Isengesho ry’ikitegererezo (2-4)
-
-
Yirukana abadayimoni akoresheje imbaraga z’Imana (14-23)
-
Iyo abadayimoni bagarutse mu muntu (24-26)
-
Ibyishimo nyakuri (27, 28)
-
Ikimenyetso cya Yona (29-32)
-
Itara ry’umubiri (33-36)
-
Abayobozi b’amadini b’indyarya bazahura n’ibibazo bikomeye (37-54)
11 Igihe kimwe Yesu yari ahantu asenga, maze arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwami, twigishe gusenga nk’uko na Yohana yabyigishije abigishwa be.”
2 Nuko arababwira ati: “Nimusenga, mujye muvuga muti: ‘Data, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze.
3 Buri munsi ujye uduha ibyokurya, uhuje n’ibyo dukeneye.
4 Utubabarire ibyaha byacu, nkuko natwe tubabarira abadukoshereje, kandi ntiwemere ko tugwa mu bishuko.’”
5 Nanone arababwira ati: “Reka tuvuge ko muri mwe hari umuntu ufite inshuti, hanyuma akayisanga nijoro mu gicuku akayibwira ati: ‘Nshuti yanjye, nguriza imigati itatu,
6 kuko hari inshuti yanjye ingezeho nonaha ivuye mu rugendo, none nkaba nta cyo mfite cyo kuyiha.’
7 Hanyuma iyo nshuti ye ikamusubiza iri imbere mu nzu iti: ‘Reka kumbuza amahoro. Dore namaze gukinga urugi kandi njye n’abana banjye bato twaryamye. Sinshobora kubyuka ngo ngire icyo nguha.’
8 Ndababwira ko nubwo atazabyuka ngo agire icyo amuha abitewe n’uko ari inshuti ye, nta gushidikanya rwose ko azabyuka akamuha ibyo akeneye kubera ko yakomeje kumwinginga.
9 Ni yo mpamvu mbabwira nti: ‘Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, kandi mukomeze gukomanga muzakingurirwa.’
10 Kuko umuntu wese ukomeza gusaba ahabwa, ukomeza gushaka akabona n’umuntu wese ukomeza gukomanga agakingurirwa.
11 None se, muri mwe ni uwuhe mubyeyi umwana we yasaba ifi, maze akamuha inzoka aho kumuha ifi?
12 Cyangwa se nanone yamusaba igi akamuha sikorupiyo?
13 Ubwo se niba muzi guha abana banyu ibintu byiza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba?”
14 Nyuma yaho yirukanye mu muntu umudayimoni watumaga umuntu atavuga. Uwo mudayimoni amaze kumuvamo uwo muntu atangira kuvuga. Nuko abantu baratangara cyane.
15 Ariko bamwe muri bo baravuga bati: “Belizebuli* umuyobozi w’abadayimoni ni we umuha ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni.”
16 Abandi bo batangira kumusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze.
17 Amenye ibyo batekereza arababwira ati: “Ubwami bwose bwiciyemo ibice bukirwanya burarimbuka, kandi umuryango wose wiciyemo ibice nta cyo ugeraho.
18 None se niba Satani yirwanya, ubwami bwe bwagumaho bute? Muvuga ko Belizebuli ari we umpa ububasha bwo kwirukana abadayimoni.
19 Ubwo se niba ari Belizebuli umpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni, mwebwe abana banyu ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma.
20 Ariko niba ari imbaraga z’Imana zimpa ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*
21 Iyo umuntu w’umunyambaraga ufite intwaro zikomeye arinze inzu ye, ibintu bye bikomeza kugira umutekano.
22 Ariko iyo umuntu umurusha imbaraga aje kumurwanya maze akamutsinda, amwambura intwaro ze zose yari yiringiye, hanyuma akamutwara ibyo yari atunze akabigabanya abantu be.
23 Utari ku ruhande rwanjye, aba andwanya, kandi umuntu udafatanya nanjye ngo dushake abantu aba abatatanya.
24 “Iyo umudayimoni avuye mu muntu, anyura ahantu hatagira amazi ashaka aho yaruhukira maze ntahabone, nuko akibwira ati: ‘Ngiye gusubira mu muntu nahoze ntuyemo.’
25 Iyo ahageze, asanga uwo muntu ameze nk’inzu ikubuye neza kandi itatswe.
26 Hanyuma asubirayo akagaruka ari kumwe n’abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi. Iyo bamaze kumwinjiramo, bamuturamo, maze uwo muntu akaba mubi cyane kurusha uko yari ameze mbere.”
27 Nuko akivuga ibyo, umugore umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati: “Ugira ibyishimo ni uwakubyaye kandi akakonsa!”
28 Ariko aravuga ati: “Oya, ahubwo abagira ibyishimo ni abumva ijambo ry’Imana kandi bagashyira mu bikorwa ibyo rivuga!”
29 Abantu bamaze guteranira hamwe, arababwira ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Barashaka ikimenyetso. Ariko nta kimenyetso bazabona, keretse ikimenyetso cya Yona.
30 Kuko nk’uko Yona yabereye ikimenyetso ab’i Nineve, ni na ko Umwana w’umuntu azabera ikimenyetso ab’iki gihe.
31 Umwamikazi wo mu majyepfo* azazukana n’abantu b’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azatuma ab’iki gihe babarwaho icyaha, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo. Ariko dore uruta Salomo ari hano.
32 Nanone abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bagaragaze ko ab’iki gihe ari abanyabyaha, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga. Ariko dore uruta Yona ari hano.
33 Iyo umuntu amaze gucana itara ntarihisha cyangwa ngo arishyire munsi y’ameza, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjiye bose babone urumuri.
34 Itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe ryerekeje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. Ariko niba ijisho ryawe ryerekeje ku bintu bibi, umubiri wawe wose uzaba uri mu mwijima.
35 Nuko rero ba maso, kugira ngo umucyo ukurimo udahinduka umwijima.
36 Ubwo rero, niba umubiri wawe wose ufite umucyo, nta hantu na hamwe hari umwijima, uzaba uri mu mucyo rwose nk’umurikiwe n’itara.”
37 Yesu amaze kuvuga ibyo, Umufarisayo aramutumira ngo aze basangire. Nuko ajyayo.
38 Ariko uwo Mufarisayo abonye ko Yesu atabanje gukaraba* mbere yo kurya aratangara cyane.
39 Icyakora Umwami aramubwira ati: “Mwebwe Bafarisayo, mumeze nk’igikombe n’isahani bisukuye inyuma, ariko imbere byanduye. Namwe mu mitima yanyu huzuye umururumba n’ubugome.
40 Mwa bantu mwe mudashyira mu gaciro! Ese uwaremye abo turi bo imbere si na we waremye abo turi bo inyuma?
41 Ubwo rero nimugira icyo muha umukene, mujye mubikora mubikuye ku mutima. Nimubigenza mutyo, ni bwo muzaba musukuye imbere n’inyuma.
42 Ariko muzahura n’ibibazo bikomeye mwa Bafarisayo mwe, kuko mutanga kimwe mu icumi cya menta na peganoni* n’izindi mboga zose, nyamara ntimwigane Imana ngo mugaragaze urukundo n’ubutabera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko n’ibyo bindi ntimubireke.
43 Muzahura n’ibibazo bikomeye mwa Bafarisayo mwe, kuko mukunda kwicara mu myanya myiza mu masinagogi no gusuhurizwa mu masoko.
44 Muzahura n’ibibazo bikomeye kuko mumeze nk’imva zitagaragara, ku buryo abantu bazigenda hejuru batabizi.”
45 Umwe mu bahanga mu by’Amategeko aramubwira ati: “Mwigisha, ibyo bintu uvuze natwe uradututse.”
46 Nuko aramubwira ati: “Namwe bahanga mu by’Amategeko, muzahura n’ibibazo bikomeye kuko mwikoreza abantu imitwaro iremereye cyane, ariko mwe mukaba mudashobora kuyikozaho n’urutoki.
47 “Muzahura n’ibibazo bikomeye kuko mwubaka imva z’abahanuzi kandi ba sogokuruza banyu ari bo babishe.
48 Nta gushidikanya ko muzi ibikorwa ba sogokuruza banyu bakoze, nyamara namwe murabyemera, kuko bishe abahanuzi namwe mukaba mwubaka imva zabo.
49 Ni na yo mpamvu Imana ikoresheje ubwenge bwayo, yavuze iti: ‘Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, ariko bamwe muri bo bazabica abandi babatoteze,
50 kugira ngo urupfu rw’abahanuzi bose bishwe kuva abantu batangira kubaho ruzabazwe ab’iki gihe,
51 uhereye kuri Abeli kugeza kuri Zekariya wiciwe hagati y’igicaniro n’inzu y’Imana.’* Ni ukuri, ndababwira ko ibyo byose bizabazwa ab’iki gihe.
52 “Muzahura n’ibibazo bikomeye mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatumye abantu batagira uburyo bwo kugira ubumenyi. Mwe ubwanyu ntimwinjiye mu Bwami bw’Imana kandi n’abashaka kubwinjiramo murababuza.”*
53 Nuko asohotse, abanditsi n’Abafarisayo bamuteraniraho ari benshi kandi batangira kumubaza ibibazo ku bindi bintu byinshi,
54 bashakisha uko bamufatira mu byo avuga.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina ryerekeza kuri Satani.
^ Cyangwa “Ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.”
^ Cyangwa “umwamikazi w’i Sheba. ”
^ Ni ugukaraba hakurikijwe imigenzo y’Abayahudi.
^ Ni ubwoko bw’ikimera cyakoreshwaga mu buvuzi, nanone kigakoreshwa nk’ikirungo cy’ibyokurya.
^ Cyangwa “urusengero.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwe ubwamyu ntimwinjira n’abinjira murababuza.”