Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 19:1-48
19 Hanyuma yinjira mu mujyi wa Yeriko, ashaka kuwunyuramo.
2 Icyo gihe hari umugabo witwaga Zakayo wari umuyobozi w’abasoresha, kandi yari umukire.
3 Yari afite amatsiko yo kureba Yesu uwo ari we, ariko ntiyashoboye kumubona bitewe n’uko hari abantu benshi, kandi akaba yari mugufi.
4 Nuko ariruka abatanga imbere maze yurira igiti,* kugira ngo arebe Yesu, kuko yari agiye kunyura muri iyo nzira.
5 Yesu ahageze areba hejuru aramubwira ati: “Zakayo we, gira vuba umanuke kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe.”
6 Abyumvise ahita amanuka amuha ikaze yishimye.
7 Ariko abantu babibonye, bose batangira kubwirana bati: “Agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.”+
8 Icyakora Zakayo arahaguruka aramubwira ati: “Mwami, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma kugira ngo mutware ibye, ndamusubiza ibibikubye inshuro enye.”+
9 Yesu abyumvise aravuga ati: “Uyu munsi Imana yakijije uyu mugabo n’abo mu rugo rwe, kuko na we akomoka kuri Aburahamu.
10 Umwana w’umuntu yaje gushaka abayobye no kubakiza.”+
11 Mu gihe abigishwa be bari bateze amatwi ibyo bintu, yabaciriye undi mugani. Yabitewe n’uko yari ari hafi y’i Yerusalemu kandi bakaba baribwiraga ko nagerayo, Ubwami bw’Imana buri buhite buza.+
12 Nuko aravuga ati: “Hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ kugira ngo abereyo umwami, hanyuma akazagaruka.
13 Mbere y’uko agenda, yahamagaye abagaragu be 10 abaha mina* 10, maze arababwira ati: ‘mugende muzicuruze, kugeza aho nzagarukira.’+
14 Ariko abaturage be baramwangaga. Hanyuma bohereza abantu ngo bamukurikire bavuge bati: ‘ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami.’
15 “Nuko amaze kuba umwami aragaruka, maze ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga,* kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo.+
16 Uwa mbere araza aravuga ati: ‘nyakubahwa, nacuruje mina wampaye, none nungutse izindi mina 10.’+
17 Aramubwira ati: ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje, nkugize umuyobozi w’imijyi 10.’+
18 Noneho haza uwa kabiri aravuga ati: ‘nyakubahwa, nacuruje mina wampaye none nungutse izindi mina eshanu.’+
19 Uwo na we aramubwira ati: ‘nawe nkugize umuyobozi w’imijyi itanu.’
20 Ariko haza undi aravuga ati: ‘nyakubahwa, ngiyi mina yawe. Nari narayibitse izingazingiye mu mwenda.
21 Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umugome. Utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utahinze.’+
22 Aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umugome, utwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntahinze?+
23 None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, kugira ngo ninza nzayatware ari kumwe n’inyungu zayo?’
24 “Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina 10.’+
25 Ariko baramubwira bati: ‘nyakubahwa, afite izindi mina 10!’
26 Arabasubiza ati: ‘ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.+
27 Byongeye kandi, abo banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, mubazane hano mubicire imbere yanjye.’”
28 Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu.
29 Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+
30 arababwira ati: “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Mukiziture mukizane.
31 Ariko nihagira umuntu ubabaza ati: ‘icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye.’”
32 Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+
33 Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati: “Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?”
34 Baravuga bati: “Umwami aragikeneye.”
35 Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma acyicaraho.+
36 Uko yagendaga, ni ko bakomezaga kugenda barambura imyenda yabo mu nzira.+
37 Akigera hafi y’umuhanda umanuka ku Musozi w’Imyelayo, abigishwa benshi cyane bari kumwe na we, batangira kwishima no gusingiza Imana mu ijwi riranguruye, babitewe n’ibitangaza byinshi bari barabonye.
38 Baravuga bati: “Uje mu izina rya Yehova,* nahabwe umugisha! Amahoro abe mu ijuru, kandi Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro!”+
39 Icyakora bamwe mu Bafarisayo bari muri abo bantu baramubwira bati: “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”+
40 Ariko arabasubiza ati: “Ndababwira ko niyo baceceka, amabuye yarangurura.”
41 Nuko ageze hafi aho areba umujyi,* arawuririra,+
42 aravuga ati: “Iyo uba gusa waramenye ibintu biguhesha amahoro! Ariko dore ntiwabimenye.+
43 Hari igihe kizagera, maze abanzi bawe bakubakeho uruzitiro rw’ibiti bisongoye, bakugote, bagutere* baguturutse impande zose.+
44 Bazakurimbura wowe n’abaturage bawe,+ kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi,+ kuko utamenye igihe wagenzuriwemo.”
45 Nuko yinjira mu rusengero yirukana abacururizagamo,+
46 arababwira ati: “Haranditswe ngo: ‘inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw’abambuzi.”+
47 Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abandi Bayahudi bakomeye, bashaka kumwica.+
48 Icyakora ntibabonye uburyo bwiza bwo kubikora, kuko abantu bose bakomezaga kuba hafi ye, kugira ngo bamwumve.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “igiti cyo mu bwoko bw’umutini.”
^ Aha mina yerekeza ku mafaranga. Mina imwe yanganaga n’igihembo umuntu akorera amezi atatu.
^ Mu rurumi iki gitabo cyanditswemo ni “ifeza.”
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Ni ukuvuga “Yerusalemu.”
^ Cyangwa “bakubabaze.”