Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 19:1-48

  • Yesu ajya kwa Zakayo (1-10)

  • Umugani wa mina 10 (11-27)

  • Yesu yinjirana ishema muri Yerusalemu (28-40)

  • Yesu aririra Yerusalemu (41-44)

  • Yesu yeza urusengero (45-48)

19  Hanyuma yinjira mu mujyi wa Yeriko, ashaka kuwunyuramo.  Icyo gihe hari umugabo witwaga Zakayo wari umuyobozi w’abasoresha, kandi yari umukire.  Yari afite amatsiko yo kureba Yesu uwo ari we, ariko ntiyashoboye kumubona bitewe n’uko hari abantu benshi, kandi akaba yari mugufi.  Nuko ariruka abatanga imbere maze yurira igiti,* kugira ngo arebe Yesu, kuko yari agiye kunyura muri iyo nzira.  Yesu ahageze areba hejuru aramubwira ati: “Zakayo we, gira vuba umanuke kuko uyu munsi ngomba gucumbika mu nzu yawe.”  Abyumvise ahita amanuka amuha ikaze yishimye.  Ariko abantu babibonye, bose batangira kubwirana bati: “Agiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha.”+  Icyakora Zakayo arahaguruka aramubwira ati: “Mwami, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma kugira ngo mutware ibye, ndamusubiza ibibikubye inshuro enye.”+  Yesu abyumvise aravuga ati: “Uyu munsi Imana yakijije uyu mugabo n’abo mu rugo rwe, kuko na we akomoka kuri Aburahamu. 10  Umwana w’umuntu yaje gushaka abayobye no kubakiza.”+ 11  Mu gihe abigishwa be bari bateze amatwi ibyo bintu, yabaciriye undi mugani. Yabitewe n’uko yari ari hafi y’i Yerusalemu kandi bakaba baribwiraga ko nagerayo, Ubwami bw’Imana buri buhite buza.+ 12  Nuko aravuga ati: “Hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ kugira ngo abereyo umwami, hanyuma akazagaruka. 13  Mbere y’uko agenda, yahamagaye abagaragu be 10 abaha mina* 10, maze arababwira ati: ‘mugende muzicuruze, kugeza aho nzagarukira.’+ 14  Ariko abaturage be baramwangaga. Hanyuma bohereza abantu ngo bamukurikire bavuge bati: ‘ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami.’ 15  “Nuko amaze kuba umwami aragaruka, maze ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga,* kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo.+ 16  Uwa mbere araza aravuga ati: ‘nyakubahwa, nacuruje mina wampaye, none nungutse izindi mina 10.’+ 17  Aramubwira ati: ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje, nkugize umuyobozi w’imijyi 10.’+ 18  Noneho haza uwa kabiri aravuga ati: ‘nyakubahwa, nacuruje mina wampaye none nungutse izindi mina eshanu.’+ 19  Uwo na we aramubwira ati: ‘nawe nkugize umuyobozi w’imijyi itanu.’ 20  Ariko haza undi aravuga ati: ‘nyakubahwa, ngiyi mina yawe. Nari narayibitse izingazingiye mu mwenda. 21  Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umugome. Utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utahinze.’+ 22  Aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umugome, utwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntahinze?+ 23  None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, kugira ngo ninza nzayatware ari kumwe n’inyungu zayo?’ 24  “Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina 10.’+ 25  Ariko baramubwira bati: ‘nyakubahwa, afite izindi mina 10!’ 26  Arabasubiza ati: ‘ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.+ 27  Byongeye kandi, abo banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, mubazane hano mubicire imbere yanjye.’” 28  Nuko amaze kuvuga ibyo, agenda yerekeza i Yerusalemu. 29  Ageze hafi y’i Betifage n’i Betaniya ku musozi witwa Umusozi w’Imyelayo,+ atuma babiri mu bigishwa be,+ 30  arababwira ati: “Nimujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, nimumara kuwinjiramo murabona icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze cyicarwaho n’umuntu. Mukiziture mukizane. 31  Ariko nihagira umuntu ubabaza ati: ‘icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?’ Mumubwire muti: ‘Umwami aragikeneye.’” 32  Nuko abo yatumye baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye.+ 33  Ariko batangiye kuzitura icyo cyana cy’indogobe, ba nyiracyo barababaza bati: “Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?” 34  Baravuga bati: “Umwami aragikeneye.” 35  Nuko bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo hanyuma acyicaraho.+ 36  Uko yagendaga, ni ko bakomezaga kugenda barambura imyenda yabo mu nzira.+ 37  Akigera hafi y’umuhanda umanuka ku Musozi w’Imyelayo, abigishwa benshi cyane bari kumwe na we, batangira kwishima no gusingiza Imana mu ijwi riranguruye, babitewe n’ibitangaza byinshi bari barabonye. 38  Baravuga bati: “Uje mu izina rya Yehova,* nahabwe umugisha! Amahoro abe mu ijuru, kandi Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro!”+ 39  Icyakora bamwe mu Bafarisayo bari muri abo bantu baramubwira bati: “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”+ 40  Ariko arabasubiza ati: “Ndababwira ko niyo baceceka, amabuye yarangurura.” 41  Nuko ageze hafi aho areba umujyi,* arawuririra,+ 42  aravuga ati: “Iyo uba gusa waramenye ibintu biguhesha amahoro! Ariko dore ntiwabimenye.+ 43  Hari igihe kizagera, maze abanzi bawe bakubakeho uruzitiro rw’ibiti bisongoye, bakugote, bagutere* baguturutse impande zose.+ 44  Bazakurimbura wowe n’abaturage bawe,+ kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi,+ kuko utamenye igihe wagenzuriwemo.” 45  Nuko yinjira mu rusengero yirukana abacururizagamo,+ 46  arababwira ati: “Haranditswe ngo: ‘inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwe mwayihinduye ubwihisho bw’abambuzi.”+ 47  Nanone buri munsi yigishirizaga mu rusengero. Ariko abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abandi Bayahudi bakomeye, bashaka kumwica.+ 48  Icyakora ntibabonye uburyo bwiza bwo kubikora, kuko abantu bose bakomezaga kuba hafi ye, kugira ngo bamwumve.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “igiti cyo mu bwoko bw’umutini.”
Aha mina yerekeza ku mafaranga. Mina imwe yanganaga n’igihembo umuntu akorera amezi atatu.
Mu rurumi iki gitabo cyanditswemo ni “ifeza.”
Ni ukuvuga “Yerusalemu.”
Cyangwa “bakubabaze.”