Soma ibirimo

Amateraniro y’Abahamya ba Yehova

Menya ibyerekeye amateraniro yacu, umenye n’aho amateraniro yacu abera hafi y’aho utuye.

Shakisha aho abera hafi y'iwanyu (ifungukire ahandi)

Amateraniro yacu aba ameze ate?

Abahamya ba Yehova bateranira hamwe incuro ebyiri mu cyumweru (Abaheburayo 10:24, 25). Nta n’umwe uhezwa muri ayo materaniro, kandi tuhigira Bibiliya tukanasuzuma uko twashyira mu bikorwa ibyo twiga.

Abateranye bagira uruhare mu biganiro bihatangirwa hafi ya byose, mbese nk’uko mu ishuri bigenda. Amateraniro atangirwa kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho.

Abahamya ba Yehova si bo bonyine baza muri ayo materaniro. Buri wese ahabwa ikaze. Kuyazamo ni ubuntu kandi nta maturo yakwa.