Ibaruwa yandikiwe Abaheburayo 10:1-39

  • Ibitambo by’amatungo ntibyari bihagije (1-4)

    • Amategeko agereranya ibintu byiza bizaza (1)

  • Kristo yatanze igitambo kimwe gihoraho (5-18)

  • Uburyo bushya bwo kwinjira ahera (19-25)

    • Ntitukirengagize guteranira hamwe (24, 25)

  • Tujye twirinda gukora ibyaha ku bushake (26-31)

  • Ubutwari no kwizera bidufasha kwihangana (32-39)

10  Amategeko agereranya+ ibintu byiza bizaza,+ ariko mu by’ukuri si ibyo bintu nyirizina. Ubwo rero, ntashobora* gutuma abantu bifuza kwegera Imana baba abakiranutsi bitewe n’ibitambo bahora batamba buri mwaka.+ 2  Iyo bigenda bityo, gutamba ibitambo biba byarahagaze, kubera ko abakora umurimo wera bari kuba barejejwe rimwe gusa, ntibakomeze kugira umutimanama ubashinja icyaha. 3  Ahubwo buri mwaka, ibyo bitambo byabibutsaga ko ari abanyabyaha,+ 4  kandi ko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene adashobora gukuraho ibyaha. 5  Ni yo mpamvu igihe Yesu yazaga mu isi yabwiye Imana ati: “‘Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wampaye uyu mubiri mfite. 6  Ntiwemeye ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha.’+ 7  Nuko ndavuga nti: ‘Mana, dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka. (Uko ni ko byanditswe mu muzingo* byerekeza kuri njye.)’”+ 8  Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo, amaturo, ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyemeye.” Ibyo bitambo ni byo bitambwa hakurikijwe Amategeko. 9  Nyuma yaho yaravuze ati: “Dore ndaje! Nzanywe no gukora ibyo ushaka.”+ Icyo gihe yari akuyeho ibya mbere kugira ngo ashyireho ibya kabiri. 10  Binyuze kuri ibyo “Imana ishaka,”+ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe gusa.+ 11  Byongeye kandi, buri mutambyi ajya mu mwanya we uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo akore umurimo wera,*+ kandi atange bya bitambo bitambwa kenshi,+ bidashobora gukuraho ibyaha burundu.+ 12  Ariko Yesu we yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho, nuko yicara iburyo bw’Imana.+ 13  Kuva icyo gihe yakomeje gutegereza kugeza igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.+ 14  Icyo gitambo kimwe yatanze ni cyo gituma Imana ibona ko abo yatoranyije ari abera+ kugeza iteka ryose. 15  Byongeye kandi, umwuka wera na wo utwereka ko ibyo ari ukuri. Wabanje kuvuga uti: 16  “‘Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo nyuma y’iyo minsi. Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo kandi nzayandika mu bwenge bwabo.’ Uko ni ko Yehova* avuze.”+ 17  Hanyuma waravuze uti: “Ibyaha byabo n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko sinzongera kubyibuka.”+ 18  Iyo abantu bababariwe ibyaha, ntihaba hagikenewe igitambo cy’ibyaha. 19  Ku bw’ibyo rero bavandimwe, ubu dushobora kwinjira ahera+ nta bwoba dufite,* tubikesheje amaraso ya Yesu. 20  Kimwe n’uko umuntu anyura ahantu hari rido agakomeza, na we yadufunguriye inzira nshya ituyobora ku buzima. Iyo rido+ igereranya umubiri we. 21  Ikindi kandi, ubu dufite umutambyi ukomeye uyobora abantu b’Imana.+ 22  Ubwo rero, tujye twegera Imana dufite ukwizera kwinshi, tudafite uburyarya, kandi dufite imitimanama ikeye, itaducira urubanza,+ n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.+ 23  Nanone tujye dukomeza gutangariza mu ruhame ibyiringiro dufite, tubikore dufite icyizere+ kuko uwatanze ayo masezerano ari uwo kwizerwa. 24  Nimucyo kandi tujye tuzirikana abandi* kugira ngo buri wese muri twe ashishikarize mugenzi we gukundana no gukora imirimo myiza.+ 25  Ntitukirengagize guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero. Ahubwo tujye duterana inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko tubona urya munsi ugenda wegereza.+ 26  Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha ku bushake kandi twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ igitambo cy’ibyaha nta cyo cyaba kikitumariye.+ 27  Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana n’uburakari bwinshi izagaragariza abayirwanya.+ 28  Umuntu wese wasuzuguraga Amategeko ya Mose yicwaga nta mpuhwe, ashinjwe n’abantu babiri cyangwa batatu.+ 29  None se umuntu usuzugura Umwana w’Imana, agatesha agaciro amaraso y’isezerano+ kandi ari yo yatumye yezwa, ndetse akarwanya umwuka wera Imana ikoresha igaragaza ineza yayo ihebuje,*+ muratekereza ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa igihano gikaze cyane kurushaho? 30  Twese tuzi uwavuze ati: “Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.” Nanone yaravuze ati: “Yehova azacira urubanza abantu be.”+ 31  Guhanwa n’Imana ihoraho biteye ubwoba! 32  Icyakora, mujye mukomeza kwibuka iminsi ya kera, igihe mwari mukimara kumenya ukuri.+ Icyo gihe mwihanganiraga ibibazo byinshi n’imibabaro myinshi. 33  Muri iyo minsi, hari ubwo mwajyanwaga ahantu hateraniye abantu benshi* mugatukwa kandi mukababazwa, ikindi gihe mukifatanya* n’ababaga bari mu makuba nk’ayo. 34  Mwagaragarizaga impuhwe abari muri gereza, kandi mwakomezaga kwishima nubwo babatwaraga ibyanyu,+ kubera ko mwari muzi ko mufite ubutunzi bwiza kurushaho kandi bw’igihe kirekire.+ 35  Ku bw’ibyo rero, nimukomeze kugira ubutwari, kuko buzabahesha ibihembo byinshi cyane.+ 36  Mugomba gukomeza kwihangana,+ kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranyijwe. 37  Hasigaye “igihe gito cyane,”+ kandi “ugomba kuza azaza kandi ntazatinda.”+ 38  “Nyamara umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera,”+ ariko nacika intege “sinzakomeza kumwishimira.”+ 39  Icyakora ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke,+ ahubwo dufite ukwizera kandi ni ko kuzatuma turokoka.

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Abantu ntibashobora.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu muzingo w’igitabo.”
^ Cyangwa “akorere abantu.”
^ Cyangwa “dufite icyizere.”
^ Cyangwa “tujye duhangayikira bagenzi bacu; tujye twita kuri bagenzi bacu.”
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nk’abari mu nzu y’imikino.”
^ Cyangwa “mwabaga muri kumwe.”