Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abaheburayo 11:1—“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba”

Abaheburayo 11:1—“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba”

 “Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza ufite ibimenyetso simusiga ko ari ukuri nubwo biba bitagaragara.”—Abaheburayo 11:1, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi nshya.

 “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.”—Abaheburayo 11:1, Bibiliya Yera.

Icyo mu Baheburayo 11:1 hasobanura

 Uyu murongo usobanura mu magambo make icyo ukwizera ari cyo kandi ukanerekana ko kwizera bikubiyemo ibirenze gusa ibyo umuntu yemera.

 “Kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza.” Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe mu mwandiko w’umwimerere rihindurwamo “ukwizera” mu baheburayo 11:1, nanone rishobora gusobanura ikizere, kwiringira cyangwa ubushobozi bwo kwemeza. Ukwizera nk’uko ntikuba gushingiye ku byifuzo gusa ahubwo uba “witeze ko ibintu wiringiye bizabaho.” Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “witeze ko ibyo wiringiye bizabaho” a nanone rishobora guhindurwamo “Ikemezo” gihamiriza umuntu cyangwa kikamwemeza ko bintu runaka ari ukuri.

 ‘Ukwizera ni . . . ukuba ufite ibimenyetso simusiga ko ibintu ari ukuri nubwo biba bitagaragara.’ Ukwizera kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika. Ibyo bimenyetso biba bihagije kugira ngo umuntu yemere ko ibintu ari ukuri nubwo aba atarabibona.

Impamvu umurongo wo mu Baheburayo 11:1 wanditswe

 Igitabo cy’Abaheburayo ni ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari batuye i Yerusalemu no hafi yaho. Muri iyo baruwa Pawulo yavuze ku kamaro ko kwizera. Urugero, yaranditse ati: “Umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha, kuko uwegera Imana agomba kwemera ko iriho kandi ko igororera abayishakana umwete” (Abaheburayo 11:6). Pawulo amaze gusobanura icyo kwizera ari cyo mu Baheburayo 11:1, yatanze ingero z’abagabo n’abagore bavugwa muri Bibiliya bagaragaje uwo muco. Yanavuze uburyo bagaragaje ukwizera, bagakora ibyo Imana ishaka.—Abaheburayo 11:4-38.

a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ngo “witeze ko ibyo wiringiye bizabaho” ni hy·poʹsta·sis rifashwe uko ryakabaye rikaba risobanura “Ikintu gifite urufatiro ruhamye.” Mu Kilatini, iryo jambo rihindurwamo ngo sub·stanʹti·a, rikaba rituruka ku ijambo ry’icyongereza rishobora gusobanura “ibintu bihamye,” ryarakoreshejwe muri Bibiliya ya King James.