Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Matayo 6:33—“Mubanze mushake ubwami bw’Imana”

Matayo 6:33—“Mubanze mushake ubwami bw’Imana”

 “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.”—Matayo 6:33, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.”—Matayo 6:33, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Matayo 6:33 usobanura

 Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi (Matayo 6:9, 10). Umuntu ubanza gushaka Ubwami, ni bwo abona ko ari bwo bw’ingenzi mu buzima bwe. a Kubanza gushaka Ubwami bikubiyemo kwiga ibirebana n’Ubwami ushyizeho umwete kandi ukabwira abandi ibintu byiza buzakora (Matayo 24:14). Nanone umuntu ushaka ubwami asenga asaba ko buza.—Luka 11:2.

 Gukiranuka kw’Imana byumvikanisha amahame yayo agenga ikiza n’ikibi (Zaburi 119:172). Ubwo rero umuntu ushaka gukiranuka kw’Imana akurikiza amategeko y’Imana agenga imyitwarire, kandi buri gihe kuyakurikiza bigira akamaro.—Yesaya 48:17.

 Amagambo avuga ngo: “Ibyo byose muzabyongererwa,” ni isezerano Imana isezeranya abantu bose bashyira Ubwami bwayo mu mwanya wa mbere kandi bagakurikiza amahame yayo mu mibereho yabo.—Matayo 6:31, 32.

Impamvu umurongo wo muri Matayo 6:33 wanditswe

 Yesu yavuze ayo magambo mu Kibwiriza cyo ku Musozi kiri muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7. Ntagushidikanya ko abenshi mu bari bateze Yesu amatwi bari abakene. Bashoboraga kumara igihe kinini bashakisha imibereho, bakabura umwanya wo gushaka Ubwami bw’Imana. Ariko Yesu yabashishikarije kwitegereza ukuntu Imana yita ku byo yaremye, harimo ibimera n’inyamaswa. Imana isezeranya ko izita ku bantu babanza gushaka Ubwami, nk’uko yita kuri ibyo biremwa bindi.—Matayo 6:25-30.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku bivugwa muri Matayo 6:33

 Ikinyoma: Umuntu ushaka Ubwami bw’Imana azaba umukire.

 Ukuri: Yesu yavuze ko abashyira Ubwami mu mwanya wa mbere bazabona ibyo bakeneye, urugero nk’ibyokurya n’imyambaro (Matayo 6:25, 31, 32). Ariko ntiyigeze asezeranya ko bazabona ibintu bihanitse, cyangwa ngo avuge ko imigisha y’Imana igaragazwa n’ubukire umuntu afite. Ahubwo Yesu yaburiye abari bamuteze amatwi ko bagombaga kwirinda kwiruka inyuma y’ubutunzi kuko byashoboraga kubabuza gushaka Ubwami mbere na mbere (Matayo 6:19, 20, 24). Intumwa Pawulo yabwirije iby’Ubwami ashyizeho umwete, nyamara hari igihe yabaga akennye. Kimwe na Yesu, Pawulo yagaragaje akaga gaterwa no guhatanira kuba umukire.—Abafilipi 4:11, 12; 1 Timoteyo 6:6-10.

 Ikinyoma: Abakristo ntibakeneye gukora ngo babone ikibatunga.

 Ukuri: Bibiliya ivuga ko Abakristo bagomba gukora kugira ngo babone ikibatunga bo n’imiryango yabo (1 Abatesalonike 4:11, 12; 2 Abatesalonike 3:10; 1 Timoteyo 5:8). Yesu ntiyigeze avuga ko abigishwa be bari gushaka gusa Ubwami. Ahubwo yavuze ko ari bwo bari kubanza gushaka.

 Ababanza gushaka Ubwami kandi bagakora kugira ngo babone ikibatunga, bashobora kwiringira ko Imana izabafasha bakabona iby’ibanze mu buzima.—1 Timoteyo 6:17-19.

a Amagambo ahindurwa ngo: “Mukomeze mushake,” aturuka ku nshinga y’Ikigiriki igaragaza igikorwa gikomeza, kandi ayo magambo ushobora kuyavuga mu bundi buryo ngo: “Mushakishe.” Ubwo rero, Ubwami ni bwo umuntu agomba gushyira mu mwanya wa mbere. Ntabushaka kuko yabonye umwanya cyangwa ngo atangire abushake nageraho ahagarike.