Zaburi 119:1-176

  • Nimwishimire ijambo ry’Imana ry’agaciro kenshi

    • “Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?” (9)

    • “Nkunda cyane ibyo utwibutsa” (24)

    • “Niringira ijambo ryawe” (74, 81, 114)

    • “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!” (97)

    • “Mfite ubwenge kurusha abigisha banjye bose” (99)

    • “Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye” (105)

    • “Ijambo ryawe ryose ni ukuri” (160)

    • Abakunda amategeko y’Imana bagira amahoro (165)

א [Alefu] 119  Abagira ibyishimo ni abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose,Kandi bagakurikiza amategeko ya Yehova.   Abagira ibyishimo ni abubahiriza ibyo atwibutsa,Bakamushaka n’umutima wabo wose.   Ntibakora ibibi,Ahubwo bakora ibyo ashaka.   Ni wowe wategetse ko amategeko yawe,Tuyakurikiza tubyitondeye.   Icyampa ngakomeza kuba indahemuka,Kugira ngo numvire amabwiriza yawe!   Ni bwo ntakorwa n’isoni,Mu gihe nsuzuma amategeko yawe yose.   Nimenya imanza zikiranuka waciye,Nzagusingiza mfite umutima utancira urubanza.   Nzubahiriza amabwiriza yawe. Rwose ntuntererane. ב [Beti]   Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye? Yabikora akurikiza ibyo ijambo ryawe rivuga. 10  Nagushakanye umutima wanjye wose, Ntiwemera ko ntandukira amategeko yawe. 11  Mbika ijambo ryawe mu mutima wanjye,Nk’ubika ikintu cy’agaciro kugira ngo ntagucumuraho. 12  Yehova, ukwiriye gusingizwa.Unyigishe amategeko yawe. 13  Buri gihe,Mvuga ibirebana n’imanza zose waciye. 14  Nishimira ibyo utwibutsa,Kuruta uko nishimira ibindi bintu byose by’agaciro. 15  Nzatekereza ku mategeko yawe,Kandi menye uko nakora ibyo ushaka. 16  Nkunda cyane amategeko yawe, Kandi sinzibagirwa ijambo ryawe. ג [Gimeli] 17  Ngirira neza kugira ngo mbeho,Kandi numvire ijambo ryawe. 18  Fungura amaso yanjye kugira ngo ndebe neza,Menye ibintu bitangaje biri mu mategeko yawe. 19  Ndi umunyamahanga muri iki gihugu, Ntumpishe amategeko yawe. 20  Nifuza cyane,Kumenya ibirebana n’imanza zawe. 21  Ucyaha abibone,Kandi bagerwaho n’ibintu bibi kuko batumvira amategeko yawe. 22  Unkureho ikimwaro no gusuzugurwa,Kuko nitondeye ibyo utwibutsa. 23  Ndetse n’iyo abatware bateraniye hamwe bakamvuga nabi,Njyewe umugaragu wawe nkomeza gutekereza ku mabwiriza yawe. 24  Nkunda cyane ibyo utwibutsa.Ni byo bingira inama. ד [Daleti] 25  Ibibazo byandenze, ndumva nenda gupfa. Undinde nk’uko wabivuze. 26  Nakubwiye ibyanjye byose kandi waransubije.Unyigishe amategeko yawe. 27  Unyigishe icyo amategeko yawe asobanura,Kugira ngo ntekereze ku mirimo yawe itangaje. 28  Sinkibona ibitotsi bitewe n’agahinda. Umpe imbaraga nk’uko wabivuze. 29  Undinde kuba umunyabinyoma,Kandi ungirire neza, unyigishe amategeko yawe. 30  Nahisemo kuba indahemuka. Nzi ko uca imanza zihuje n’ukuri. 31  Mpora nzirikana ibyo utwibutsa. Yehova, ntiwemere ko nkorwa n’isoni. 32  Nzakurikiza amategeko yawe mbishishikariye,Kuko watumye umutima wanjye ujijuka. ה [He] 33  Yehova, nyigisha uko nakurikiza amategeko yawe,Kugira ngo nzayubahirize kugeza ku iherezo. 34  Umfashe gusobanukirwa,Kugira ngo nubahirize amategeko yawe,Kandi nkomeze kuyakurikiza n’umutima wanjye wose. 35  Umfashe gukurikiza amategeko yawe,Kuko nyakunda. 36  Umfashe njye mpora ntekereza ku byo utwibutsa,Aho gutekereza ku nyungu zanjye zishingiye ku bwikunde. 37  Urinde amaso yanjye ntarebe ibitagira umumaro.Umfashe gukora ibyo ushaka kugira ngo nkomeze kubaho. 38  Usohoze ibyo wansezeranyije kuko ndi umugaragu wawe,Ku buryo bituma abantu bagutinya. 39  Ntinya gukorwa n’isoni.Uzabindinde kuko imanza uca ari nziza. 40  Dore nkunda cyane amategeko yawe. Undinde nkomeze kubaho kuko ukiranuka. ו [Wawu] 41  Yehova, ungaragarize urukundo rudahemuka,Unkize nk’uko wabisezeranyije, 42  Kugira ngo mbone icyo nsubiza untuka,Kuko niringiye ijambo ryawe. 43  Umfashe njye nkomeza kuvuga ijambo ryawe ry’ukuri,Kuko niringiye ko uca imanza zitabera. 44  Nzahora nkurikiza amategeko yawe,Kugeza iteka ryose. 45  Nzajya ngenda mfite umutekano,Kuko niyigisha amategeko yawe. 46  Nzavugira imbere y’abami ibyo utwibutsa,Kandi sinzakorwa n’isoni. 47  Nkunda amategeko yawe.Rwose ndayakunda cyane. 48  Nzasenga nzamuye ibiganza kuko nakunze amategeko yawe,Kandi nzatekereza ku mabwiriza yawe. ז [Zayini] 49  Ibuka ibyo wambwiye,Bigatuma ngira icyizere. 50  Ni byo bimpumuriza mu mibabaro yanjye,Kandi byarinze ubuzima bwanjye. 51  Abibone baranseka kandi bakansuzugura,Ariko sintandukira amategeko yawe. 52  Yehova, nibuka imanza waciye kera,Kandi zirampumuriza. 53  Ababi barandakaje cyane,Kuko birengagiza amategeko yawe. 54  Aho mba ndi hose,Mpora ndirimba ibijyanye n’amabwiriza yawe. 55  Yehova, nijoro nibuka izina ryawe,Kugira ngo nkomeze gukurikiza amategeko yawe. 56  Ibyo mpora mbikora,Kubera ko nubahirije amategeko yawe. ח [Heti] 57  Yehova, uri umugabane wanjye.Nasezeranyije ko nzumvira ibyo uvuga. 58  Ndakwinginze n’umutima wanjye wose,Ungirire neza nk’uko wabisezeranyije. 59  Narisuzumye,Kugira ngo nongere gukurikiza ibyo utwibutsa. 60  Sintinda!Ahubwo nihutira gukurikiza amategeko yawe. 61  Ababi bantega imitego,Ariko sinibagiwe amategeko yawe. 62  Mbyuka mu gicuku kugira ngo ngushimire,Kubera ko uca imanza zikiranuka. 63  Abagutinya bose,N’abakurikiza amategeko yawe ni bo nshuti zanjye. 64  Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rwuzuye isi.Unyigishe amategeko yawe. ט [Teti] 65  Yehova, wangiriye neza rwose,Nk’uko wabivuze. 66  Unyigishe ubwenge n’ubumenyi,Kuko nizeye amategeko yawe. 67  Najyaga nkora ibyaha ntabigambiriye,Bikanteza imibabaro ariko ubu numvira ijambo ryawe. 68  Uri mwiza kandi ukora ibyiza. Nyigisha amategeko yawe. 69  Abibone bamvugaho ibinyoma byinshi,Ariko njyewe numvira amategeko yawe n’umutima wanjye wose. 70  Imitima yabo ntiyumva. Yabaye nk’ibuye,Ariko njyewe nkunda amategeko yawe. 71  Ni byiza ko nagize imibabaro.Byatumye menya amategeko yawe. 72  Amategeko watangaje yambereye meza,Kurusha ibiceri bya zahabu n’ifeza ibihumbi n’ibihumbi. י [Yodi] 73  Amaboko yawe ni yo yandemye. Umpe gusobanukirwa,Kugira ngo menye amategeko yawe. 74  Abagutinya barambona bakishima,Kuko niringira ijambo ryawe. 75  Yehova, nzi neza ko imanza uca zikiranuka,Kandi warampannye kubera ko uri indahemuka. 76  Ndakwinginze, umpumurize ukurikije urukundo rwawe rudahemuka,Nk’uko wabinsezeranyije. 77  Ngirira imbabazi nkomeze kubaho,Kuko nkunda cyane amategeko yawe. 78  Abibone bakorwe n’isoni,Kuko bampemukiye banziza ubusa. Ariko njye nzakomeza gutekereza amategeko yawe. 79  Abagutinya,N’abazi ibyo utwibutsa, nibangarukire. 80  Mfasha numvire amategeko yawe mu budahemuka,Kugira ngo ntakorwa n’isoni. כ [Kafu] 81  Nifuza cyane ko unkiza,Kuko niringira ijambo ryawe. 82  Ntegereje ko isezerano ryawe risohora.Mpora nibaza nti: “Uzampumuriza ryari?” 83  Meze nk’agafuka k’uruhu kamanitse ahantu hari umwotsi,Ariko sinibagiwe amabwiriza yawe. 84  Nzategereza kugeza ryari? Abantoteza uzabacira urubanza ryari? 85  Abibone bacukura imyobo kugira ngo nyigwemo,Kandi ntibakurikiza amategeko yawe. 86  Amategeko yawe yose ni ayo kwiringirwa. Ntabara kuko abantu bantoteza bampora ubusa. 87  Haburaga gato bakandimbura mu isi,Ariko sinigeze ndeka amategeko yawe. 88  Undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka,Bityo nkomeze kumvira ibyo utwibutsa. ל [Lamedi] 89  Yehova, ijambo ryawe rizahoraho iteka ryose,Nk’uko ijuru rihoraho. 90  Ubudahemuka bwawe buzahoraho uko ibihe bizakurikirana. Washyizeho isi urayikomeza kugira ngo itazanyeganyega. 91  Ibyo waremye byose byakomeje kubaho kugeza n’uyu munsi, bitewe n’amategeko watanze.Ibyaremwe byose biragukorera. 92  Iyo nza kuba ntakunda amategeko yawe,Mba narapfanye agahinda! 93  Sinzigera nibagirwa amategeko yawe,Kuko wayakoresheje ukandinda. 94  Ndi uwawe! Nkiza,Kuko niyigishije amategeko yawe. 95  Ababi baba bantegereje kugira ngo banyice,Ariko nkomeza kwita ku byo utwibutsa. 96  Nabonye ibintu byinshi cyane bitunganye,Ariko amategeko yawe yo arabiruta byose. מ [Memu] 97  Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Nyatekerezaho bukarinda bwira. 98  Amategeko yawe atuma mba umunyabwenge kurusha abanzi banjye,Kuko nzayahorana kugeza iteka. 99  Mfite ubwenge kurusha abigisha banjye bose,Kuko ntekereza ku byo utwibutsa. 100  Ibyo nkora byose ngaragaza ko mbisobanukiwe kurusha abakuru,Kuko nkurikiza amategeko yawe. 101  Nanga gukora ibibi,Kugira ngo nkomeze kumvira ijambo ryawe. 102  Sinaretse gukurikiza amategeko yawe,Kuko ari wowe wanyigishije. 103  Amagambo yawe ni meza cyane!Aryohereye kurusha ubuki. 104  Amategeko yawe atuma ngaragaza ubwenge mu byo nkora. Ni yo mpamvu nanga ibinyoma byose. נ [Nuni] 105  Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye,Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye. 106  Narahiye ko nzubahiriza amategeko yawe akiranuka,Kandi nzasohoza ibyo narahiriye. 107  Narababaye cyane. Yehova, undinde nk’uko wabisezeranyije. 108  Yehova, ndakwinginze wishimire ukuntu ngusingiza mbikuye ku mutima,*Kandi unyigishe amategeko yawe. 109  Ubuzima bwanjye buhora mu kaga,Ariko sinibagiwe amategeko yawe. 110  Ababi banteze imitego,Ariko sinatandukiriye amategeko yawe. 111  Ibyo utwibutsa nabigize umutungo nzahorana iteka,Kuko ari byo nishimira. 112  Niyemeje kumvira amategeko yawe igihe cyose,Ndetse kugeza iteka. ס [Sameki] 113  Nanga abantu batakubera indahemuka mu buryo bwuzuye,Ariko nkunda amategeko yawe. 114  Ni wowe bwihisho bwanjye n’ingabo indinda,Kuko niringira ijambo ryawe. 115  Mwa nkozi z’ibibi mwe, ntimunyegere!Njye niyemeje kumvira amategeko y’Imana yanjye. 116  Unshyigikire nk’uko wabisezeranyije,Kugira ngo nkomeze kubaho.Ntiwemere ko ibyo niringiye bihinduka ubusa. 117  Unshyigikire kugira ngo ndokoke.Hanyuma nanjye nzakomeza gutekereza ku mategeko yawe. 118  Abadakurikiza amategeko yawe bose urabanga,Kuko ari abanyabinyoma bakaba n’indyarya. 119  Wavanyeho ababi bose bo mu isi, nk’uko umuntu akuraho imyanda. Ni yo mpamvu nkunda ibyo utwibutsa. 120  Ndagutinya ngahinda umushyitsi.Imanza uca zintera ubwoba. ע [Ayini] 121  Nakoze ibyiza kandi bikiranuka. Ntiwemere ko abantu babi bankandamiza! 122  Nsezeranya ko nzamererwa neza.Ntiwemere ko abantu b’abibone bankandamiza. 123  Nategereje ko unkiza, amaso ahera mu kirere.Nategereje isezerano ryawe rikiranuka ndaheba. 124  Ungaragarize urukundo rudahemuka,Kandi unyigishe amategeko yawe. 125  Ndi umugaragu wawe. Umpe gusobanukirwa,Kugira ngo menye ibyo utwibutsa. 126  Yehova igihe kirageze kugira ngo ugire icyo ukora,Kuko bishe amategeko yawe. 127  Ni yo mpamvu nkunda amategeko yaweKurusha zahabu, ndetse zahabu itavangiye. 128  Mbona ko amabwiriza utanga yose akwiriye,Nanga ibinyoma byose. פ [Pe] 129  Ibyo utwibutsa birahebuje. Ni yo mpamvu nabyitondeye. 130  Gusobanukirwa ijambo ryawe bituma umuntu agira ubumenyi.Bituma utaraba inararibonye agira ubwenge. 131  Mfitiye inyota amategeko yawe,Kandi ndayakunda cyane. 132  Ngarukira kandi ungirire neza,Ukurikije imanza ucira abakunda izina ryawe. 133  Unyobore ukurikije ibyo wavuze,Kandi ntiwemere ko ikibi kintegeka. 134  Unkize abankandamiza,Nanjye nzakomeza kumvira amategeko yawe. 135  Nyereka ko wishimira ibyo nkora,Kandi unyigishe amategeko yawe. 136  Ndira amarira menshi agatemba nk’imigezi y’amazi,Kuko abantu batumvira amategeko yawe. צ [Tsade] 137  Yehova, urakiranukaKandi uca imanza z’ukuri. 138  Ibyo utwibutsa birakiranuka,Kandi ni ibyo kwiringirwa mu buryo bwuzuye. 139  Nkurwanira ishyaka ryinshi,Kuko abanzi banjye bibagiwe amagambo yawe. 140  Ijambo ryawe riratunganye rwose,Kandi ndarikunda. 141  Nta cyo ndi cyo kandi ndasuzuguritse,Ariko sinibagiwe amategeko yawe. 142  Gukiranuka kwawe kuzahoraho iteka ryose,Kandi amategeko yawe ni ukuri. 143  Nubwo ibibazo n’ingorane byanyibasiye,Nakomeje gukunda amategeko yawe. 144  Ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose. Umpe gusobanukirwa kugira ngo nkomeze kubaho. ק [Kofu] 145  Yehova, ni wowe nsenga n’umutima wanjye wose. Nsubiza! Nanjye nzubahiriza amabwiriza yawe. 146  Naragutabaje. Nkiza! Nanjye nzakomeza gukurikiza ibyo utwibutsa. 147  Nzinduka mu gitondo cya kare, kugira ngo ngutabaze,Kuko niringiye ibyo wavuze. 148  Mu gicuku mba ndi maso,Kugira ngo ntekereze ku ijambo ryawe. 149  Yehova, ntega amatwi kuko ufite urukundo rudahemuka. Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera. 150  Abafite imyifatire iteye isoni bamereye nabi.Banga amategeko yawe. 151  Yehova, undi hafi,Kandi amategeko yawe yose ni ukuri. 152  Kuva kera namenye ibyo utwibutsa,Kuko wabishyizeho kugira ngo bizahoreho iteka ryose. ר [Reshi] 153  Reba imibabaro yanjye kandi unkize,Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe. 154  Mburanira kandi unkize.Undinde nkomeze kubaho nk’uko wabisezeranyije. 155  Ababi ntuzabakiza,Kuko batamenye amategeko yawe. 156  Yehova, imbabazi zawe ni nyinshi. Undinde nkomeze kubaho kuko urangwa n’ubutabera. 157  Abantoteza n’abanyanga ni benshi,Ariko sinigeze ntandukira ibyo utwibutsa. 158  Mbona abariganya mu byo bakora nkabanga cyane,Kuko batumvira ijambo ryawe. 159  Reba ukuntu nkunda cyane amategeko yawe! Yehova, undinde nkomeze kubaho kuko ufite urukundo rudahemuka. 160  Ijambo ryawe ryose ni ukuri.Imanza uca zose zirakiranuka kandi zizahoraho iteka ryose. ש [Sini] cyangwa [Shini] 161  Abatware bantoteza nta mpamvu,Ariko nubaha cyane ibyo wavuze. 162  Nishimira ijambo ryawe,Nk’uko umuntu yishima iyo abonye ubutunzi bwinshi. 163  Nanga ikinyoma. Rwose ndacyanga cyane!Amategeko yawe ni yo nkunda. 164  Ngusingiza inshuro zirindwi ku munsi,Kubera ko uca imanza zikiranuka. 165  Abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi,Kandi nta kintu kibasitaza. 166  Yehova, niringiye ko uzankiza,Kandi numvira amategeko yawe. 167  Numvira ibyo utwibutsa,Kandi ndabikunda cyane. 168  Nubahiriza amategeko yawe n’ibyo utwibutsa,Kandi uba uzi ibyo nkora byose. ת [Tawu] 169  Yehova, umva ijwi ryo gutabaza kwanjye, Umpe gusobanukirwa ijambo ryawe. 170  Ndakwinginze nyumva ungirire neza. Unkize nk’uko wabisezeranyije. 171  Reka ngusingize,Kuko unyigisha amategeko yawe. 172  Reka ndirimbe mvuga iby’ijambo ryawe,Kuko amategeko yawe yose akiranuka. 173  Ntabara,Kuko nahisemo kumvira amategeko yawe. 174  Yehova, nifuza ko unkiza,Kandi nkunda cyane amategeko yawe. 175  Reka nkomeze kubaho kugira ngo ngusingize,Kandi amategeko yawe amfashe. 176  Nazerereye hose nk’intama yabuze. Shaka umugaragu wawe,Kuko ntigeze nibagirwa amategeko yawe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amaturo atangwa ku bushake aturuka mu kanwa kanjye.”