Zaburi 100:1-5
Indirimbo yo gushimira.+
100 Mwa bantu bo mu isi mwese mwe, murangururire Yehova ijwi ryo kunesha.+
2 Mukorere Yehova mwishimye;+Muze imbere ye murangurura ijwi ry’ibyishimo.+
3 Mumenye ko Yehova ari Imana.+Ni we waturemye si twe twiremye.+
Turi ubwoko bwe n’intama zo mu rwuri rwe.+
4 Muze mu marembo ye mushimira;+Muze mu bikari bye mumusingiza.+
Mumushimire, musingize izina rye.+
5 Kuko Yehova ari mwiza;+Ineza ye yuje urukundo ihoraho iteka ryose,+
Kandi ubudahemuka bwe buhoraho uko ibihe biha ibindi.+