Zaburi 138:1-8
Zaburi ya Dawidi.
138 Nzagusingiza n’umutima wanjye wose.+Nzakuririmbira imbere y’izindi mana.+
2 Nzikubita hasi nubamye nerekeye urusengero rwawe rwera,+Kandi nzasingiza izina ryawe,+
Bitewe n’ineza yawe yuje urukundo+ n’ukuri kwawe.+Wakujije ijambo ryawe,+ ndetse urirutisha izina ryawe ryose.+
3 Ku munsi naguhamagaye waranshubije,+Maze umpa imbaraga utuma ubugingo bwanjye bushira amanga.+
4 Yehova, abami bo mu isi bose bazagusingiza,+Kuko bazaba barumvise amagambo ava mu kanwa kawe.
5 Bazaririmba inzira za Yehova,+Kuko ikuzo rya Yehova ari ryinshi.+
6 Yehova ari hejuru nyamara areba uworoheje;+Ariko uwishyira hejuru amumenyera kure.+
7 Nubwo naba ndi mu byago, uzarinda ubuzima bwanjye.+Uburakari bw’abanzi banjye buzatuma ubangura ukuboko kwawe,+Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzankiza.+
8 Yehova ubwe azasohoza imigambi amfitiye.+Yehova, ineza yawe yuje urukundo ihoraho iteka ryose.+Ntute imirimo y’amaboko yawe.+