Zaburi 75:1-10

Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.” Indirimbo ya Asafu.+ 75  Turagushimira Mana, turagushimira;+Izina ryawe riri kumwe natwe.+Abantu bagomba kwamamaza imirimo yawe itangaje.+   “Kuko natoranyije igihe cyagenwe,+Ngatangira guca imanza zikiranuka.+   Isi yarashonze n’abayituye bose;+Ni jye wagoroye inkingi zayo.”+ Sela.   Nabwiye abapfapfa nti “mureke kuba abapfapfa,”+Mbwira n’ababi nti “ntimugashyire hejuru ihembe.*+   Ntimugashyire hejuru ihembe ryanyu.Ntimukavuge mugamitse ijosi.+   Kuko gushyirwa hejuru bidaturuka iburasirazubaCyangwa iburengerazuba cyangwa mu majyepfo.   Ahubwo Imana ni yo mucamanza.+Umwe imucisha bugufi, undi ikamushyira hejuru.+   Hari igikombe kiri mu ntoki za Yehova,+Cyuzuye divayi ibira kandi ikaze. Azayisukana n’itende ryayo ryose,Maze ababi bo mu isi bose barinywe, baryiranguze.”+   Ariko jyeweho, nzabitangaza kugeza ibihe bitarondoreka;Nzaririmbira Imana ya Yakobo.+ 10  “Amahembe y’ababi yose nzayakura.”+Ariko amahembe y’abakiranutsi azashyirwa hejuru.+

Ibisobanuro ahagana hasi