Zaburi 3:1-8

Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.+ 3  Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi?+Kuki hari benshi bahagurukiye kundwanya?+  2  Benshi bavuga iby’ubugingo bwanjyeBati “nta gakiza Imana izamuha.”+ Sela.  3  Nyamara wowe Yehova, uri ingabo inkingira.+Ni wowe kuzo ryanjye,+ kandi ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru.+  4  Nzarangurura ijwi ryanjye mpamagare Yehova,Kandi azansubiza ari ku musozi we wera.+ Sela.  5  Nanjye nzaryama nsinzire,Kandi nzakanguka kuko Yehova ubwe akomeza kunshyigikira.+  6  Sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbiBishyize hamwe bakangota impande zose.+  7  Yehova, haguruka+ unkize+ kuko ari wowe Mana yanjye!+Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,+ Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.+  8  Agakiza gaturuka kuri Yehova.+Uha ubwoko bwawe umugisha.+ Sela.

Ibisobanuro ahagana hasi