Zaburi 3:1-8
Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.+
3 Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi?+Kuki hari benshi bahagurukiye kundwanya?+
2 Benshi bavuga iby’ubugingo bwanjyeBati “nta gakiza Imana izamuha.”+ Sela.
3 Nyamara wowe Yehova, uri ingabo inkingira.+Ni wowe kuzo ryanjye,+ kandi ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru.+
4 Nzarangurura ijwi ryanjye mpamagare Yehova,Kandi azansubiza ari ku musozi we wera.+ Sela.
5 Nanjye nzaryama nsinzire,Kandi nzakanguka kuko Yehova ubwe akomeza kunshyigikira.+
6 Sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbiBishyize hamwe bakangota impande zose.+
7 Yehova, haguruka+ unkize+ kuko ari wowe Mana yanjye!+Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,+
Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.+
8 Agakiza gaturuka kuri Yehova.+Uha ubwoko bwawe umugisha.+ Sela.