Zaburi 73:1-28
Indirimbo ya Asafu.+
73 Rwose, Imana igirira neza Isirayeli, igirira neza abafite imitima itanduye.+
2 Jyeweho, ibirenge byanjye byari hafi guteshuka;+Haburaga gato intambwe zanjye zikanyerera.+
3 Kuko nagiriraga ishyari abiyemera,+Iyo nabonaga abantu babi bafite amahoro.+
4 Ntibagira imibabaro y’urupfu,+Kandi inda zabo zuzuye ibinure.+
5 Nta n’ubwo bahura n’ibyago nk’ibigera ku bantu buntu,+Ntibahura n’ingorane nk’iz’abandi bantu.+
6 Ni cyo cyatumye ubwibone bwabo bubabera nk’umukufi bambara mu ijosi,+Bakifubika urugomo nk’umwambaro.+
7 Amaso yabo yavuye imutwe bitewe n’umubyibuho;+Bafite ibirenze ibyo umutima watekereza.+
8 Barakobana kandi bakavuga ibibi;+Birata bavuga iby’uburiganya.+
9 Bashyize akanwa kabo mu ijuru,+N’ururimi rwabo ruzerera mu isi.+
10 Bigaruriye ubwoko bw’Imana,Kandi bagomororewe amazi menshi.
11 Baravuze bati “Imana yabimenya ite?+Ese Isumbabyose irabizi?”+
12 Dore abo ni abantu babi bahora mu mutuzo;+Bagwije ubutunzi.+
13 Ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa;+Kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere.+
14 Nahuraga n’ibyago umunsi wose,+Ngacyahwa buri gitondo.+
15 Iyo nza kuba naravuze nti “ibyo bintu nzabivuga,”Nari kuba ndiganyije+Abana bawe bose.
16 Nakomeje kubitekerezaho kugira ngo mbimenye,+Ariko nsanga bigoye,
17 Kugeza ubwo nagiriye mu rusengero rukomeye rw’Imana.+Nashakaga kumenya amaherezo yabo.+
18 Ni ukuri wabashyize ahantu hanyerera;+Warabagushije bararimbuka.+
19 Mbega ukuntu mu kanya gato babaye abo gutangarirwa!+Mbega ngo baragera ku iherezo ryabo barimbuwe n’amakuba atunguranye!
20 Yehova, nk’uko inzozi zibagirana nyuma yo gukanguka,+Nawe nukanguka uzahinyura isura yabo.+
21 Umutima wanjye wagize agahinda,+Impyiko zanjye zirababara cyane.+
22 Nabaye umupfapfa sinagira icyo menya;+Nari meze nk’inyamaswa imbere yawe.+
23 Ariko mporana nawe;+Wamfashe ukuboko kwanjye kw’iburyo.+
24 Uzanyoboza inama zawe,+Kandi nyuma yaho uzangeza ku cyubahiro.+
25 Ni nde mfite mu ijuru utari wowe?+Mu isi nta wundi nishimira uretse wowe.+
26 Umubiri wanjye n’umutima wanjye byacitse intege.+Ariko Imana ni yo gitare cy’umutima wanjye n’umugabane wanjye kugeza iteka ryose.+
27 Abakomeza kuba kure yawe bazarimbuka;+Uzacecekesha umuntu wese ukureka akajya gusenga izindi mana.*+
28 Ariko jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye.+Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye,+Kugira ngo namamaze imirimo ye yose.+