Zaburi 48:1-14
Indirimbo ya bene Kora.+
48 Yehova arakomeye kandi akwiriye gusingizwa cyane+
Mu murwa w’Imana yacu,+ ku musozi wayo wera.+
2 Umusozi wa Siyoni uri kure mu majyaruguru,+Ni mwiza kubera uburebure bwawo, ni wo byishimo by’isi yose,+Ni umurwa w’Umwami Ukomeye.+
3 Mu minara yawo ni ho Imana yamenyekaniye ko ari igihome kirekire.+
4 Dore abami barasezeranye bahurira hamwe,+Barazana.+
5 Bawubonye baratangara cyane,Bahagarika umutima, bacikamo igikuba barahunga.+
6 Bahinda umushyitsi,+Ugira ngo bafashwe n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.+
7 Umenagura amato y’i Tarushishi+ uyamenesheje umuyaga uturuka iburasirazuba.
8 Uko twabyumvise ni ko twabibonye+Mu murwa wa Yehova nyir’ingabo, mu murwa w’Imana yacu.+Imana ubwayo izawukomeza kugeza ibihe bitarondoreka.+ Sela.
9 Mana, twatekereje ku neza yawe yuje urukundo+Turi mu rusengero rwawe.+
10 Izina ryawe+ Mana n’ishimwe ryawe,Bigera ku mpera z’isi.Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzuye gukiranuka.+
11 Umusozi wa Siyoni+ niwishime,Imigi mito y’u Buyuda na yo yishime,+ bitewe n’imanza uca.+
12 Nimuzenguruke Siyoni muyiheture,+Mubare iminara yayo.+
13 Mwerekeze imitima yanyu ku bihome byayo,+Mugenzure iminara yayo.Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza,+
14 Kuko iyi Mana ari yo Mana yacu kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+Ni yo izatuyobora kugeza dupfuye.+