Zaburi 96:1-13
96 Muririmbire Yehova indirimbo nshya.+Mwa batuye isi mwese mwe, muririmbire Yehova.+
2 Muririmbire Yehova, musingize izina rye.+Uko bwije n’uko bukeye, muvuge ubutumwa bwiza bw’agakiza ke.+
3 Mutangaze ikuzo rye mu mahanga,+Mutangarize mu mahanga yose imirimo itangaje yakoze.+
4 Kuko Yehova akomeye+ kandi akwiriye gusingizwa cyane.Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.+
5 Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro;+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+
6 Icyubahiro n’ikuzo biri imbere ye;+Imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.+
7 Mwa miryango y’amahanga mwe, mwemere Yehova;+Mwemere ko Yehova afite ikuzo n’imbaraga.+
8 Mwemere ko izina rya Yehova rifite ikuzo;+Mwitwaze impano maze muze mu bikari bye.+
9 Mwikubite imbere ya Yehova mwambaye imyambaro yera yo kurimbana;+Mwa batuye isi mwese mwe, muhindire umushyitsi* imbere ye.+
10 Mutangaze mu mahanga muti “Yehova yabaye umwami.+Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.+
Azacira amahanga imanza zikiranuka.”+
11 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.+Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba.+
12 Mu gasozi nihishimane n’ibirimo.+Ibiti byo mu ishyamba byose na byo birangurure ijwi ry’ibyishimo+
13 Imbere ya Yehova. Kuko yaje;+Kuko yaje gucira isi urubanza.+
Azacira isi urubanza rukiranuka,+Kandi abantu bo mu mahanga azabacira urubanza ruhuje n’ubudahemuka bwe.+